skol

Hashyizweho itegeko rinoza isuzumangaruka ku mishinga minini y’ibidukikije no ku baturage

Yanditswe: Monday 01, Sep 2025

featured-image

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho itegeko rya Minisitiri rishya, risaba ko imishinga minini yose izajya ibanza gukorerwa isuzumangaruka ku bidukikije no ku mibereho y’abaturage.

Iri tegeko ryashyizweho na Minisiteri y’Ibidukikije ku wa 19 Kanama 2025, rikuraho iryo muri 2019 ryarebaga gusa ku ngaruka z’ibidukikije ntiryite ku mibereho y’abaturage.

Itegeko rishya risaba ko hazajya hakorwa isuzuma ku mishinga irimo, inyubako zo guturamo, iz’ubucuruzi, iz’imyidagaduro, ahakorerwa siporo, insengero n’amashuri.

Izo nyubako ni izishobora kwakira abantu barenga 500, izifite ubuso bwa meterokare 1.500, inyubako zo guturamo zigomba kuba zifite amagorofa ane kuzamura mu gihe izo gukoreramo zo ari izifite amagorofa atatu kuzamura.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo muri Minisiteri y’Ibidukikije ushinzwe kurengera ibidukikije n’ibijyanye no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, Thadée Twagirimana, yabwiye The New Times ko impamvu yo gushyiraho itegeko rishya ari uko iryari risanzweho ryarimo icyuho.

Yagize ati “Mu itegeko ryari risanzweho ntabwo hari harimo igice cyo kwibanda ku ruhande rw’imibereho y’abaturage, nta n’amabwiriza yari ahari asobanutse ku bumenyi n’ubushobozi by’umugenzuzi w’ibidukikije, ikindi ibyari biri kumugereka byasabaga kunozwa.”

Twagirimana yakomeje avuga ko mu byanogejwe harimo kuba isuzuma ry’ingaruka z’imishinga ku bidukikije no ku mibereho y’abaturage, bizajya bikorwa n’amashyirahamwe yabiherewe uburenganzira, mu gihe umuntu uzajya abikora ku gite cye yemerewe gukora isuzuma rigereranyije.

Ibindi byanogejwe muri iri tegeko ni ibyari biri ku mugereka birimo isesengura ku buringanire, imikorere n’imibereho y’abakozi, kwimura abaturage n’uburyo bwo gukemura ibibazo abaturage bageza ku buyobozi.

Twagirimana avuga ko itegeko rishya rizafasha mu iterambere rirambye, birinde ibidukikije binarengere abantu kuko hazajya hamenyekana ibyago bishobora kubabaho hakiri kare.

Iri tegeko kandi rizagabanya imbogamizi zajyaga zibaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga, bikazatuma abaturage bagira icyizere, bemere imishinga kandi bayishyigikire.

Mu bindi iri tegeko rizacyemura, hari ukugabanya ibihombo byaturukaga ku ngaruka z’ibidukikije, mu gihe hatabanje gukora isizuma ryimbitse. Ikindi bizafasha mu gukurura abashoramari b’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Akimanizanye Victoire , Umuyobozi Mukuru wa Global Development Consult and Supply Ltd, yabwiye The New Times ko yishimiye iri tegeko rishya avuga ko ari ingenzi cyane no kwita ku ruhande rw’imibereho y’abaturage.

Ati “Ni ingenzi cyane gusuzuma uburyo imishinga igira ingaruka ku muryango nyarwanda, kumva ibitekerezo by’abaturage bifasha gukumira amakimbirane y’ubutaka bikarema ubwumvikane.”

Yakomeje avuga ko ikindi yishimiye muri iri tegeko ari uburyo bwo kwimura abaturage, kuko ari ingenzi mu igenamigambi ry’imishinga y’iki gihe, mu rwego rwo gukumira amakimbirane ashobora kuvuka hagati y’abafite ubutaka n’abashyira mu bikorwa imishinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa