skol

Hashyizweho uburyo bushya bwo gutwara abantu mu buryo rusange i Kigali

Yanditswe: Saturday 29, Nov 2025

featured-image

Inama Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, buzafasha abagenzi gukora ingendo zihuse, zizewe kandi zirengera ibidukikije, uburyo biteganyijwe ko buzagezwa no mu yindi mijyi.

Minisiteri y’Ibikorwa remezo izatangiza gahunda nshya yo gutwara abagenzi, guhera mu kwezi gutaha k’Ukuboza. Iyi gahunda izatuma imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikore- shwa nk’uburyo bwizewe kandi bwita ku bidukiki- je. lyi gahunda kandi izagezwa no mu yindi mijyi.

Ni gahunda zarangwa na serivisi yizewe, aho biteganyijwe ko bisi zizajya zubahiriza ingengabihe yagenwe. Hari kandi gucunga urujya n’uruza mu buryo bugezweho, aho hazashyirwaho uburyo bugezweho bwo gukurikirana imodoka ku gihe, bizatuma zisaranganywa aho zikenewe, bityo abagenzi bakabona serivisi ihoraho mu mihanda yose.

Iyi gahunda kandi igamije kurengera ibidukikije, aho ubu buryo buzafasha u Rwanda kugera ku ntego z’Umujyi utangiza ibidukikije nk’uko biteganyijwe muri Gahunda y’lgihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) n’lcyerekezo 2050.

Mu minsi ishize, Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, yabwiye Abasenateri ko hari gahunda yo gukemura ikibazo cy’ubwiyongere by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, aho hashyizweho ikigo cya Leta cyitwa Ecofleet Solutions Ltd, kigamije gufasha mu kunoza ubwikorezi rusange.

Ati: “Hari ingamba zo kunoza ubwikorezi rusange bwa bisi, zigendera ku gihe, niba ugeze ku muhanda ukajya ku kazi. Ntabwo ari moto yonyine, n’imodoka ntoya zagiye zizamuka. Uzarebe iyo turi muri cya gihe cy’umuvundo w’ibinyabiziga uzasanga imodoka 50 zigenda harimo umuntu umwe buri modoka. Tugomba kurushaho kunoza umwuga w’ubwikorezi rusange kugira ngo tugabanye moto n’izindi modoka tugira umutekano mu muhanda.”

Yakomeje ati: “By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, hagiyeho ikigo cyitwa Ecofleet kugira ngo kijye mu bwikorezi rusange gikore nk’ikigo cya Leta.”

Yashimangiye ko kuri ubu ubwikorezi rusange bukorwa n’abikorera kandi nabo baba bashaka inyungu, bityo ko ikigo cya Leta cyafasha mu kunoza uburyo bwo gutwara abantu muri rusange.

Ati: “Ubu ubwikorezi rusange bwakorwaga nka serivisi itangwa n’abikorera kandi bo bareba inyungu. Niba aparitse muri gare ntabwo ari busohoke bisi itaruzura. Ubwo aho ni ho hari ugukemura cya kibazo cyo kuba hari abantu batinda guhaguruka bicaye muri bisi. We agomba kwishyura inguzanyo muri banki ntabwo dushaka kumurenganya. Ni ukuvuga ngo aricara niba yabuze abantu araparika.”

Hashyizweho uburyo bushya bwo gutwara abantu mu buryo rusange i Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa