Umuryango utari uwa Leta w’Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust, watangije umushinga w’ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kwibuka amazina y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igitekerezo n’itegeko ry’uyu mushinga byaturutse kuri Ancilla Umubyeyi, utuye i Vienne muri Autriche. Yifuzaga mu ntangiriro kubaka ibuye ryo kwibuka i Vienne, mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yegereye abahanzi Bele Marx na Gilles Mussard, bagiye bakora ku mishinga itandukanye ijyanye no kwibuka ndetse no kuzirikana amateka, kugira ngo bamufashe gushyira mu bikorwa uwo mushinga w’ibuye ryo kwibuka.
Nyuma y’uko igitekerezo cyo gushyira iryo buye ryo kwibuka i Vienne kitemejwe, Bele Marx na Gilles Mussard bateje imbere igitekerezo n’isanamu y’umushinga w’igihe gito uzashyirwa mu “Nkingi z’Urwibutso” i Vienne, ndetse n’umushinga uhoraho wa digitale aho amazina y’abazize Jenoside agaragara mu isi y’ikoranabuhanga.
Byongeye kandi, bahujije ijwi rya Ancialla Umubyeyi muri iyo nkingi ya virtual, aho asoma amazina y’abazize Jenoside, bityo bikaba bikomeza umuco Nyarwanda wo gutambutsa amateka binyuze mu mvugo n’ijwi.
Ati “Twatangiranye n’amazina 250 twahawe n’abantu batuye muri Autriche ariko nyuma tubona bidahagije nibwo twasabye gutangira gukorana n’inzibutso zo mu Rwanda kugira ngo dukoreshe amazina yizewe ndetse afite inkomoko izwi, azajya afasha Abanyarwanda bose aho bari kwibuka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yavuze iyi ari indi ntambwe yo gufasha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwibuka no kwiga amateka.
Ati “Jenoside ntabwo yashakaga kwica abantu gusa, ahubwo yashakaga no gusibanganya umwirondoro wabo, ikazimangatanya amateka yabo no gutesha agaciro ubumuntu, ariko muri iki gikorwa turabona gusubiza agaciro ibyo byose. Gushyiraho izi nkingi z’amazina y’abacu bituma buri zina risubizwa agaciro ndetse rigahabwa umwanya mu mateka yacu dusangiye.”
Umuyobozi wa AEGIS mu Rwanda, Munyantwali Alphonse, yavuze ko umushinga uhuza ubuhanzi, ikoranabuhanga no kwibuka mu buryo bushya kandi bufite igisobanuro cyihariye.
Ati “Uyu mushinga uzadufasha kwibuka hifashishijwe ikoranabuhanga, kubika ndetse no kwerekana amazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni uburyo bwo gukomeza guha agaciro buri zina, buri buzima n’amateka y’abacu. Ni uburyo bwo kwerekana ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo.”
Uyu mushinga uzatwara igihe cy’imyaka itanu kugira ngo urangire, aho uzaba ufitemo amazina yose aboneka mu nzibutso ziri mu Rwanda, ndetse nyuma bashobora no kongeraho imyirondoro ya ba nyir’amazina nk’aho bari batuye, imiryango yabo n’ibindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *