
Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko nta bisobanuro Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, yatanze byatuma ahagarika kumukurikiranaho icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari zo mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu Ntara ya Tshopo.
Minisitiri Mutamba yatangiye guhatwa ibibazo n’Umushinjacyaha mu rukiko rusesa imanza tariki ya 3 Kamena 2025, hashingiwe ku burenganzira bwatanzwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC.
Nyuma yo guhamagaza Minisitiri Mutamba inshuro ebyiri, Umushinjacyaha Mukuru, Firmin Mvonde, yasobanuriye Inteko ko ibisobanuro uyu muyobozi yatanze mu ibazwa, byatumye haboneka andi makuru ku cyaha akekwaho.
Umushinjacyaha ashingiye kuri izi mpamvu, ku wa 9 Kamena yasabye Inteko uburenganzira bwo kurega Minisitiri Mutamba mu rukiko rusesa imanza, kugira ngo azaburanishwe.
Biteganyijwe ko Inteko izasuzuma ubusabe bw’Umushinjacyaha, nyuma abadepite batore niba Minisitiri Mutamba azaregwa mu rukiko cyangwa se niba dosiye izahagarikwa.
Mu kwezi gushize, ubwo Minisitiri Mutamba yari imbere ya Komisiyo yihariye yari ishinzwe gusuzuma dosiye ye, yemeye ko miliyoni 19 z’Amadolari zayoberejwe kuri konti y’ikigo cya baringa, abisabira imbabazi.
Minisitiri Mutamba kandi yagaragaje ko afitanye amakimbirane n’Umushinjacyaha Mvonde na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, asobanura ko kuva yajya muri guverinoma, bamugendaho.
Umushinjacyaha Mvonde yagaragaje ko ibisobanuro Minisitiri Mutamba yatanze byatumye haboneka andi makuru ku cyaha
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *