Havumbuwe uburyo bushya bwo gupima ubwoko burenga 50 bwa kanseri icyarimwe
Yanditswe: Saturday 18, Oct 2025
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika havumbuwe uburyo bushya bwo gupima ubwoko burenga 50 bwa kanseri icyarimwe, bukaba bwitezweho koroshya ubuvuzi bwa kanseri kuko iyo yagaragaye hakiri kare ishobora kuvurwa igakira.
Ni nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe muri Amerika y’Amajyaruguru bwerekanye ubu buryo bushya bushobora gupima ubwoko butandukanye bwa kanseri icyarimwe.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko kandi kimwe cya kabiri cy’indwara za kanseri zabonetse hakiri kare, haba hari amahirwe menshi y’uko ishobora kuvurwa igakira neza.
Ubu buryo bushya bwo gupima bwiswe Galleri bwakozwe n’Ikigo cy’Ubuvuzi cyo muri Amerika, aho bufite ubushobozi bwo gutahura utunyangingo twafashwe na kanseri iba ikomeje gukwirakwira.
Ubundi ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 25.000 bakuru bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada mu gihe cy’umwaka wose, ndetse bugaragaza ko umuntu umwe mu bantu 100 afite ibimenyetso byo kurwara kanseri ndetse nyuma yaho byagaragaye ko abagera kuri 62% ari bo barwaye kanseri binyuze muri ubu bushakashatsi bwo gupima kanseri mu gihe gito.
Umushakashatsi Mukuru akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’Ubuvuzi na Siyansi ya Oregon yo muri Amerika, Dr. NIma Nabavizadeh, yavuze ko ubu buryo bushya bavumbuye bugiye guhindura uburyo kanseri yajyaga isuzumwa cyangwa uburyo abarwayi bajyaga bisuzumishamo kanseri.
Yasobanuye ko bizajya bifasha kubona ubwoko butandukanye bwa kanseri hakiri kare ndetse binafashe kuyivura kubera ko kanseri iyo yabonetse hakiri kare kuyivura biba bishoboka.
Kanseri ifite ubwoko burenga 100 bwibasira abantu, ndetse ihitana abantu benshi buri mwaka kuko nko mu 2023 iyi ndwara yahitanye abarenga miliyoni 10 ku Isi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *