Hezbollah yashinje Liban gushaka kwiyegurira Israel na Amerika
Yanditswe: Friday 15, Aug 2025
Umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah, Naim Qassem, yashinje Liban gushaka kwiyegurira Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’aho ubutegetsi bw’iki gihugu bugaragaje ko buzasenya uyu mutwe.
Hezbollah yashinzwe n’abayobozi bakuru muri Islam bo muri Liban mu 1982, igamije kurwanya ibitero ingabo za Israel zari zikomeje kugaba ibitero muri iki gihugu. Kuva icyo gihe yashyigikiwe na Leta ya Iran.
Nyuma y’aho mu ntangiriro za 2025 ingabo za Israel zigabye ibitero bikomeye muri Liban byapfiriyemo abayobozi benshi ba Hezbollah, Leta ya Liban yagaragaje ko bitarenze muri uyu mwaka izaba yasenye uyu mutwe.
Qassem yatangaje ko umugambi wo gusenya Hezbollah ari uwa Amerika na Israel, kandi ko ushobora gutuma muri Liban havuka intambara ya gisivili, ubutegetsi bwayo na bwo bugahungabana.
Yagize ati “Leta ishaka gushyira mu bikorwa ibwiriza rya Amerika na Israel ryo guhagarika uyu mutwe, nubwo byaganisha ku ntambara ya gisivili n’umwuka mubi imbere mu gihugu.”
Qassem yavuze ko Hezbollah itazemera kurambika intwaro mu gihe ibitero bya Israel byakomeza, ahubwo ko yiteguye kurwana ititaye ku kiguzi byasaba.
Ati “Uyu mutwe ntuzarambika intwaro zawo mu gihe ubushotoranyi no kugenzura ibice bikomeje kandi tuzarwana, nibiba ngombwa turwanye uyu mushinga wa Amerika na Israel ku kiguzi cyose byasaba.”
Umuyobozi wa Hezbollah yatangaje ko Leta ya Liban idakwiye “kwegurira igihugu umushotoranyi utanyurwa cyangwa Abanyamerika bahorana ubugugu budashira.”
Qassem yagaragaje ko gusenya Hezbollah byaba ari ukwegurira Liban Israel

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *