Hitler yari afite imyanya ndangagitsina idashyitse - Ubushakashatsi
Yanditswe: Friday 14, Nov 2025
Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abahanga mu bijyanye n’uturemangingo ndangasano (ADN), bwagaragaje ko Adolphe Hitler wayoboye u Budage ashobora kuba yari afite uburwayi butuma imyanya ndangagitsina ye idakura neza.
Ibi ni ibyanyujijwe mu mashusho mbarankuru (documentaire) yiswe ‘Hitler’s DNA: Blueprint of a Dictator’ agaragaza bimwe mu byavumbuwe muri ADN za Hitler.
Aya mashusho agaragaza ko Hilter yari afite uburwayi bwa ’Kallmann syndrome’ butera umuntu kudakura neza cyane cyane mu myanya ndangagitsina.
Turi King uri mu bayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko “iyo Hitler aza kumenya ibisubizo bijyanye n’uturemangingo twe, amahirwe menshi yari kwiheba.”
Ubushakashatsi bwakozwe ku turemangingo twa Hilter hakoreshejwe amaraso ye yari kugitambaro cyasanzwe aho yiyahuriye.
Bugaragaza ko Hilter ashobora kuba yari afite igitsina gito, udusabo tw’intanga duto, umusatsi mucye ku mubiri cyane cyane mu bice by’ibanga n’ubushake buke bwo gutera akabariro.
Ibi kandi bihuzwa n’inyandiko zo kwa muganga zo mu 1923 zemeza ko Hilter yari afite udusabo tw’intanga duto.
Icyakora aba bashakashatsi bagaragaje batabashije kumenya neza ubukana iyi ndwara yari igezeho kuri Hitler gusa bavuga ko bifite aho bihuriye n’imyitwarire ye irimo kwiyegurira politiki kuko abandi ba Nazi yayoboranye na bo baranzwe no kugira abagore benshi n’abana benshi.
Si ibyo gusa ubu bushakashatsi bwagaraje ko Hitler ashobora kuba yari afite uburwayi bwa ADHD, Autism iri ku rugero ruto na schizophrenia.
Ku rundi ruhande abashakashatsi bagaragaje ko nubwo ADN ishobora kwerekana amakuru menshi ku muntu, bidahagije ngo hemezwe ko umuntu yari afite uburwayi runaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *