skol
fortebet

Honduras: Uburakari bw’Abarimu n’Abaganga Bwahagaritse Serivisi za Leta

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 01, Jun 2026

Honduras: Uburakari bw'Abarimu n'Abaganga Bwahagaritse Serivisi za Leta

Sponsored Ad

skol

Ibikorwa byiganje mu mashuri no mu mavuriro bya Leta muri Honduras byagize ihungabana rikomeye nyuma y’uko abarimu n’abaganga batangije imyigaragambyo basaba ko leta yubahiriza ibyo yabemereye ku bijyanye n’izamuka ry’imishahara.

Ihuriro ry’amashyirahamwe aharanira inyungu z’abarimu n’abaganga ryatangaje ko iki cyemezo cyo guhagarika akazi cyafashwe nyuma yo kubona ko amasezerano bagiranye na leta ku kongererwa umushahara atigeze ashyirwa mu bikorwa nk’uko byari byarasezeranyijwe.

Ku ruhande rw’abaganga, bavuga ko ikibazo kitagarukira ku mushahara gusa, ahubwo ko bamaze igihe bahangayikishijwe no gutinda kwishyurwa, umutekano muke mu kazi ndetse n’ibura ry’ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi.
Iyi myigaragambyo yakomeje gushyira igitutu kuri leta ya Honduras, aho abaturage benshi bategereje ko impande zombi zagera ku bwumvikane kugira ngo serivisi z’uburezi n’ubuvuzi zisubire gukora nk’ibisanzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa