Umuntu umwe yitabye Imana mu gihe abandi bantu batanu bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Howo yabereye mu Karere ka Nyanza, nyuma yo kuva mu muhanda ikagonga inzu y’ubucuruzi yari hafi yawo.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 30 Nyakanga 2026 mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Gasoro, Umurenge wa Kigoma.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko iyo modoka yari itwaye umucanga mwinshi, maze igeze aho impanuka yabereye ikava mu muhanda, yinjira mu nyubako y’ubucuruzi, ihita isenyera abantu bari bayirimo.
Nkuko IGIHE cyabitangaje, umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yavuze ko umuntu umwe wahise ahasiga ubuzima ari umugore, mu gihe abandi batanu bakomerekeye muri iyo mpanuka, barimo n’umushoferi wari utwaye imodoka.
Yavuze kandi ko ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira, ariko ko hari undi muntu wari ugishakishwa kuko hakekwaga ko ashobora kuba yari yagwiriwe n’iyo modoka.
Abakomeretse hamwe n’umurambo w’uwitabye Imana bahise bajyanwa ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo bahabwe ubuvuzi no gukorerwa ibikenewe.
Ubuyobozi bw’Akarere bwihanganishije umuryango wabuze uwabo ndetse n’abagize ibyago muri iyi mpanuka, bunasaba abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza y’umutekano wo mu muhanda.
Kugeza ubu, icyateye iyi mpanuka ntikiratangazwa ku mugaragaro. Biteganyijwe ko iperereza ririmo gukorwa na Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ari ryo rizagaragaza icyaba cyayiteye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *