
Abatwara abagenzi kuri moto barashishikarizwa gukoresha kasike zujuje ubuziranenge zikingira ubuzima bw’abagenzi batwara.
Ubu butumwa bwagarutsweho mu bukangurambaga bugamije gukangurira abakoresha moto gukoresha kasike ikwiye abari kuri moto barimo n’abagenzi, bwabereye mu Karere ka Huye ku wa 29 Gicurasi 2025. Bityo, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, irasaba abatwara abagenzi kuri moto kujya bubaha ubuzima bw’Abagenzi babagana.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Byiringiro Alfred, avuga ko abamotari bakwiye kujya bubaha bakanarinda ubuzima bw’abagenzi babagana.
Ati: “Icyo nabwira abatwara abagenzi kuri moto, nibagerageze kubaha abagenzi baza babagana kandi baharanire kurinda ubuzima bwabo cyane cyane bakoresha kasike zuzuje ubuziranenge zifasha umugenzi kumurinda.”
Abagenzi bagenda kuri moto ndetse n’abamotari bakorera mu Karere ka Huye, bavuga ko kasike zuzuje ubuziranenge, zizakemura ibibazo byari bisanzwe biterwa n’izisanzwe birimo kumeneka ubusa cyangwa zikava mu mutwe igihe uyambaye aguye kandi yakabaye imurengera.
Motari Ngiruwonsanga Iddi Jean Pierre ati: “Ubusanzwe kasike twari dusanzwe dukoresha iyo yamaraga umwaka wabonaga ntacyo ikimaze, kuko yatangiraga kumeneka ubusa, ubundi wayambika umugenzi ntimufate kandi ariyo yakabaye imurinda. Rero ndumva izi Kasike bari kutubwira zizakemura ibyo bibazo.”
Ni mu gihe Sano Valentin, umuturage w’i Huye usanzwe ugenda kuri moto we agira ati: “Njyewe rwose biranshimishije ko hagiye kuza izindi kasike, kuko nari ndi mu gihirahiro cyo kuba nanjye nzisukisha kugira ngo mbone kasike inkwira, bitewe n’uburyo Umumotari aguha iyo wambara ikagenda ihenanguka imbere mu maso idafashe mbese ukagenda nawe uri mukazi ko kuyifata nk’aho yakabaye ariyo igufata”.
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CSP Habintwari Vincent, akaba avuga ko urugendo rwo kuri moto ruba rukeneye umutekano uhagije, ari yo mpamvu Leta yarebye kure igashakira igisubizo za kasike wasangaga ziteza ibibazo.
Aragira ati: “Nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe, twasanze bagenda kuri moto bakeneye kasike zirinda imitwe yabo neza, kuko umutwe ari urugingo rukomeye, rw’umubiri w’umuntu, bityo hashakwa kasike yujuje ibipimo by’ubuziranenge, ku buryo abagenzi badakeneye kwambara kasike by’umuhango gusa, ahubwo dukeneye ko bambara izibakwira neza zishobora kurinda ubuzima bwabo.”
Kuri ubu mu Karere ka Huye habarurwa abamotari basaga 1800, ari na bo basabwa kimwe n’abandi bose mu Gihugu, kwita ku buzima bw’abagenzi batwara kuri moto, mu gihe Ubuyobozi muri Minisiteri ishinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, butangaza ko kasike zuzuje ubuziranenge, zizatangira gukwirakwizwa mu gihugu hose mu gihe kitarenze amezi abiri, aho imwe izajya igura hagati y’amafra ibihumbi mirongo itatu (30 000frw) n’ibihumbi mirongo ine (40000frw).
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *