skol
fortebet

Huye: Arashinjwa gufata ku ngufu umwana w’imyaka 5

Yanditswe: Friday 04, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko dosiye iregwamo umusore w’imyaka 18 ukora akazi k’ubushumba ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 y’amavuko.

Sponsored Ad

Icyaha uregwa akurikiranyweho nkuko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, cyakozwe ku itariki ya 23 Werurwe 2025 mu Mudugudu wa Ndago, Akagari ka Bugali, Umurenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza, mu cyumba.

Mu ibazwa rye, uregwa asobanura ko uwo umwana yamusanze mu rugo arimo kubanga umupira wo gukina amwemerera ko ari buwumutize maze bajyana mu cyumba yararagamo aramusambanya bafatwa na se w’umwana warimo amushaka yumva arira. Avuga ko yabitewe n’ubusinzi; abisabira imbabazi.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu , hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 14 y’itegeko Nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa