skol

Huye: Habonetse indi mibiri 22 bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside

Yanditswe: Sunday 11, Jan 2026

featured-image

Ku munsi wa kabiri w’igikorwa cyo gushakisha imibiri bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Kagari ka Matyazo, mu Murenge wa Ngoma, ku hongeye kuboneka indi 22, bituma imaze kuboneka iba 27.

Ku wa 10 Mutarama 2026 ubwo ibikorwa byo kuyishakisha byatangiraga, habonetse imibiri itanu hafi y’inzu y’ubucuruzi yubatse mu Mudugudu wa Rusisiro, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma. Yabonetse abaho bari guca inzira y’amazi ava ku nzu.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Matyazo bakomeje gusaba ko hashyirwa imbaraga mu gutanga amakuru y’ahakiri imibiri hifashishijwe abagize uruhare muri Jenoside, kuko ari bo baba bayafite ahagije.

Uwimana Clementine ati “Twifuza ko bazana bariya bantu bafunze, kuko ni bo baba barakoze amahano, bakerekana aho bagiye bajugunya abantu, tukabakuramo. Dore buri munsi umuntu akora aha akabona umuntu, yajya hariya akabona undi.”

Uwimana yakomeje avuga ko bidatangaje kuba aha haboneka imibiri, kuko hafi yaho hahoze bariyeri yari kuri ‘boutique’ yitwaga Pepsi, yategerwagaho Abatutsi muri Jenoside, abafashwe bakajyanwa kwicirwa ahitwaga kwa Mironko nyuma bakajugunywa.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko kuba hari abadatangira amakuru ku gihe y’ahari imibiri y’abazize Jenoside, bikiri mu bikibangamiye urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Yagize ati “Iyo umuntu atangiye amakuru ku gihe imibiri ikaboneka, muri uru rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, aba aruhuye imitima y’abarokotse Jenoside, kandi akaba yubatse n’ubudaheranwa bw’ayo mateka, tunasubiza icyubahiro abacu, kuko aho imibiri yagaragaye ishyingurwa mu cyubahiro n’ibimenyetso bikabungwabungwa.”

Kuva mu 2024, muri uyu Murenge wa Ngoma mu tugari twa Ngoma na Matyazo, hamaze kuboneka imibiri isaga 2800, mu gihe ibikorwa byo gushakisha indi bigikomeje.

Imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside iri kubonwa i Huye, iri kumwe n’imwe mu myenda abishwe bari bambaye

Iyi shati na yo yakuwe abahonetse imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Igikorwa cyo gushakisha imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kiri kubera i Huye, kiracyakomeje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa