skol

Huye: Hashyizweho impinduka mu mikoreshereze y’imihanda

Yanditswe: Friday 17, Oct 2025

featured-image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwashyizeho amabwiriza mashya agenga imikoreshereze y’imihanda mu Mujyi wa Huye, bijyanye n’ibirori byo gutanga impambabumenyi ku banyeshuri basaga 9500 barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ibi birori biteganyijwe kuri uyu wa 17 Ukwakira 2025 muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye. Birahuza abantu basaga ibihumbi 20 barimo abanyeshuri babonye impamyabumenyi, ababyeyi, inshuti ndetse n’abavandimwe babo, bivuze ko abaturutse imihanda yose bazaba bahanze amaso Huye.

Mu kurushaho kubungabunga umutekano w’abantu mu ngendo zo mu mujyi bitabangamiye indi mirimo isanzwe, hashyizweho ingamba zirimo kwifashisha urubyiruko rw’abakorerabushake hamwe n’inzego z’umutekano mu gufasha kuyobora abaraba bari i Huye bose.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Akarere ka Huye, rivuga ko imodoka zose zituruka mu bice bya Kigali, Nyamagabe na Nyaruguru zizahurira kuri Stade Mpuzahamahanga ya Huye no mu nkengero zayo, abazirimo bagafata izindi modoka za rusange zizaba zashyizweho kugira ngo zibageze muri Kaminuza.

Itangazo riragira riti “Kuri Stade Huye hazaba hari itsinda rya ‘Protocole’ rizakira abashyitsi ribayobore ku modoka Kaminuza y’u Rwanda yabateguriye zibageza ku muryango winjira muri Kaminuza, Ishami rya Huye. Uhereye aho, abashyitsi bagenda n’amaguru berekeza kuri Stade ya Kaminuza, ahabera ibirori byo gutanga impamyabumenyi.’’

Nyuma y’ibirori, izo modoka zirongera gufata abashyitsi ku muryango wa Kaminuza zibasubize kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, bongere basubire mu miryango yabo.

Ku bandi baturuka mu byerekezo bya Rango-Tumba kugera ku Mukoni, nabo babwiwe ko bazasiga ibinyabiziga ku Mukoni bakabona kwinjira muri Kaminuza banyuze aho bazaba beretswe.

Iri tangazo rinagaragaza uko abandi baturiye Umujyi wa Huye bakoresha imihanda kugira ngo batabura uko bakora imirimo yabo isanzwe, aho abaturuka mu cyerekezo cya Mukura-Rango-Tumba bakoresha umuhanda wa Mukoni-Cyarwa-Rwasave-Kabutare-Mere du Verbe bakomeza mu Mujyi no muri Gare ya Huye.

Izi mpinduka kandi zinareba abaturuka mu bice bya Matyazo na Ngoma bifuza kujya mu Mujyi aho bari bukoreshe umuhanda wa Ngoma-ku Irimbi-Rwabayanga-mu Mujyi cyangwa bakoreshe umuhanda wo ku Rwibutso rwa Ngoma, bakomereze ku Karubanda-Hotel Galileo, bakomereze kuri Gare ya Huye bagana mu bindi byerekezo by’igihugu bifuza.

Abantu kandi bibukijwe ko nta muntu wemerewe kwinjiza imodoka muri Kaminuza uretse ubifitiye uburenganzira gusa.

Iyi myiteguro irajyana no gushishikariza abikorera kwitegura kwakira abashyitsi bifuza serivisi zitandukanye cyane cyane izo kurya no kunywa, hatibagiranye n’amacumbi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye butangaza ko mu birori gutanga impamyabumenyi mu mwaka wa 2024, abikorera bo mu Mujyi wa Huye binjije asaga miliyoni 800 Frw, aho icyacurujwe kurusha ibindi ari indabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa