Ku mugoroba wo ku wa 28 Mutarama, umugabo w’imyaka 32 wo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi, yakubiswe n’inkuba iramwica, inakomeretsa umugore w’imyaka 27 muri uwo murenge.
Byabaye mu masaha ya Saa Kumi z’umugoroba ku wa 28 Mutarama 2026, ubwo mu bice byinshi byo mu Ntara y’Amajyepfo harimo na Huye hagwaga imvura y’umuriri kandi irimo inkuba itaherukaga.
Mu Mudugudu wa Ruvugizo, Akagari ka Gitovu, Umurenge wa Kinazi, ho mu Karere ka Huye, inkuba yakubise umugabo wari wugamye iwe hafi y’igikoni ahita apfa.
Yanakubise umugore w’imyaka 27 mu Kagari ka Gahana bihana imbibi, mu Mudugudu wa Gasaka, arahungabana bikomeye, ahita ajyanwa kwa muganga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassa, yabwiye IGIHE ko izi nkuba zagaragaye mu bice byinshi by’Amajyepfo birimo Huye na Muhanga, ariko muri Huye ikaba yagize umwihariko wo kuhakubita abantu babiri bo mu Murenge wa Kinazi, ndetse umwe agahita apfa.
Ati “Hari mu mvura nyinshi ivanze n’umuyaga n’inkuba, maze umugabo wari iwe yugamye hafi y’igikoni inkuba iramukubita arapfa. Polisi yahise ihabwa amakuru n’abaturage ihita itabara, maze umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.”
CIP Kamanzi yakomeje avuga ko inkuba kandi yanakubise umugore iramuhungabanya, inzego z’umutekano zihutira kumujyana kumuvuza, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.
Raporo y’ubushakashatsi ku biza yo mu 2024, yagaragaje ko u Rwanda rufite ahantu hagera kuri 326 hafite ibyago byo kwibasirwa n’ibiza bikomoka ku mpamvu karemano.
Muri aho hantu, byagaragajwe ko by’umwihariko ahagera kuri 134 hafite ibyago biri ku rwego rwo hejuru byo kuba hakwibasirwa n’ibiza birimo n’inkuba.
Amakuru aturuka mu isesengura ry’ubukana n’ibyago biterwa n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda yo mu 2024, ashimangira ko inkangu n’inkuba biri mu biza byateje impfu nyinshi mu buryo butari busanzwe mu bihe bitandukanye. Hagati y’umwaka wa 2016 na 2023, inkangu zishe abantu 449, mu gihe inkuba zo zahitanye 379.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *