skol

Huye: Umugabo yasanzwe mu giti yapfuye

Yanditswe: Wednesday 19, Nov 2025

featured-image

Umugabo bikekwa ko yiyahuye yasanzwe amanitse mu giti yapfuye, inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha zatangiye kubikoraho iperereza.

UMURYANGO wamenye amakuru ko nyakwigendera witwa Kamugisha Gilbert w’imyaka 25 bikekwa ko ashobora kuba yiyahuye, aho Polisi na RIB bagiyeyo basanga umurambo we umanitse mu mugozi uri mu giti.

Byabereye mu mudugudu wa Rwanyanza, mu kagari ka Mpare mu murenge wa Tumba.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yari afite umugore n’umwana umwe, kandi amakuru y’ibanze agaragaza ko nta makimbirane yari afitanye n’umuryango we.

Yagize ati: “RIB yatangiye iperereza.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya CHUB kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Polisi yihanganishije umuryango we, kandi iwizeza ko uzahabwa ubutabera niba koko hari umuntu wagize uruhare mu rupfu rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa