Umugabo w’imyaka 48 wo mu Karere ka Huye yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi mu gihe umugore we yari yakomeretse bikomeye nyuma yo guterwa icyuma, mu byabereye mu Murenge wa Mbazi.
Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 24 Kamena 2026, nyuma y’aho abaturage bo mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rugango, batabaje inzego z’umutekano bavuga ko habaye amakimbirane hagati y’abashakanye.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko uwo mugabo n’umugore we bagiranye ubushyamirane mu ijoro ryabanje, bikekwa ko bwaje kuvamo ihohoterwa ryatumye umugore akomereka nyuma yo guterwa icyuma.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yageze aho ibyabereye ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), isanga umugore yakomeretse mu gihe umugabo we yari amaze gupfa, amanitse mu mugozi.
Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko umurambo w’uwo mugabo wajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe umugore we na we ari muri ibyo bitaro aho ari kwitabwaho n’abaganga.
Yasobanuye ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye aya makimbirane n’icyihishe inyuma y’uru rupfu ndetse n’ikorwa ry’ihohoterwa ryabanje.
Amakuru y’ibanze atangwa n’inzego zikurikirana iki kibazo avuga ko uyu muryango wari usanzwe ubanye neza, bityo hakaba hagitegerejwe ibyavuye mu iperereza kugira ngo hasobanuke neza icyabaye mbere y’ibi byago.
Inzego z’umutekano zikomeje gushishikariza abaturage kwirinda gukemura amakimbirane yo mu miryango hakoreshejwe urugomo, ahubwo bagashaka ubufasha bw’inzego zibishinzwe mbere y’uko ibintu bifata indi ntera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *