skol
fortebet

Huye: Umukecuru n’umwuzukuru we bishwe bajugunywa mu musarane, bane batawe muri yombi

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Sunday 07, Jun 2026

 Huye: Umukecuru n'umwuzukuru we bishwe bajugunywa mu musarane, bane batawe muri yombi

Sponsored Ad

skol

Mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Mukura, haravugwa inkuru ibabaje y’urupfu rw’umukecuru n’umwuzukuru we, bikekwa ko bishwe bakajugunywa mu musarane.

Ibi byabereye mu Kagari ka Buvumo ku itariki ya 5 Kamena 2026, aho umurambo w’umukecuru witwa Mukamutara Agnès, wari ufite imyaka igera kuri 75, wabonetse hamwe n’uw’umwuzukuru we w’imyaka icyenda.

Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko uyu mukecuru yari aheruka kugaragara ku wa 4 Kamena, aho yari ahangayikishijwe no kubura umwuzukuru we babanaga bonyine mu rugo. Nyuma y’igihe gito, byaje kugaragara ko bombi bapfuye, imirambo yabo yajugunywe mu musarane.

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yahise itangira iperereza, hafatwa abagabo bane bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi. Abo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje aya makuru, avuga ko imirambo yajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kugira ngo ikorerwe isuzuma rizafasha kumenya neza icyateye urupfu n’igihe rwabereye.

Hari kandi n’abandi bantu bafashwe bakekwaho kugura bimwe mu byibwe mu rugo rwa nyakwigendera, birimo amatungo n’imyaka, na bo bakaba bari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye n’impamvu yaba yarateye ubu bwicanyi bwateye ubwoba abaturage bo muri ako gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa