I Burundi hagaragaye imirambo itatu ireremba mu mugezi wa Rusizi
Yanditswe: Wednesday 28, Jan 2026
Mu Ntara ya Bujumbura, muri Komine Cibitoke mu Burundi habonetse imirambo itatu mu mazi y’umugezi wa Rusizi, hafi y’umupaka uhuza u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyo mirambo yabonetse ku itariki ya 27 Mutarama 2026, harimo uw’umugabo, umugore n’umwana.
SOS Médias Burundi ivuga ko iyo mirambo yabonywe mu gitondo cyo ku wa Kabiri n’abarobyi bari mu mirimo yabo ya buri munsi. Bayibonye ireremba mu mazi bahita bihutira kumenyesha inzego z’umutekano zari hafi aho ku mupaka.
Abasirikare n’izindi nzego z’umutekano bahise bamenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, maze bajya aho byabereye kugira ngo hakorwe iperereza.
Iyo mirambo yari yaratangiye kwangirika cyane ku buryo bitashobotse kuyijyana mu buruhukiro kwa muganga, ahubwo ubuyobozi bwategetse ko ihita ishyingurwa hafi y’aho yabonetse ku nkombe z’umugezi wa Rusizi.
Inzego z’umutekano zatangaje ko iyo mirambo bikekwa ko ari iy’abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bageragezaga kwambuka uwo mugezi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bikekwa ko umuvumba w’amazi wabasubije ingufu birangira babuze ubuzima, ariko ikikiri urujijo ni uko nta cyangombwa na kimwe babasanganye.
Ubuyobozi bw’aho ibyo byabereye bwibukije abaturage ko kwambuka umugezi wa Rusizi bitemewe, cyane cyane muri iki gihe amazi yiyongereye cyane, ndetse no kwirinda ingendo zinyuranyije n’amategeko zambukiranya imipaka.
Izo mfu zije ziyongera ku zindi mu Ntara ya Bujumbura kuko kuva mu Ukuboza 2025, hamaze kuboneka imirambo igera kuri 15.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *