skol

I Kinshasa lisansi irabona umugabo igasiba undi

Yanditswe: Thursday 26, Mar 2026

featured-image

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu Murwa Mukuru, Kinshasa, lisansi iri kubona umugabo igasiba undi kuko sitasiyo hafi ya zose zafunze kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli.

Kuva mu cyumweru gishize imirongo y’imodoka ziri kuri za sitasiyo za lisansi yari miremire, ba nyirazo bategereje ko babona lisansi ariko amaso agahera mu kirere.

Iki kibazo cy’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuba iyanga muri RDC, kiri guterwa n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, kuko Iran yafunze umuyoboro wa Hormuz unyuzwamo hafi 20% by’ibikoreshwa mu Isi yose.

Nubwo bimeze gutyo, ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kugaragaza ko ibintu biri mu buryo.

Benshi bagaragaza ko imvugo za Minisitiri w’Umutungo Kamere, Acacia Bandubola Mbongo zihakana iby’iki kibazo n’ukuri kw’ibigaragara muri RDC cyane cyane mu Mujyi wa Kinshasa bihabanye.

ACTUALITE CD yanditse ko sitasiyo nyinshi ziri mu bice kuva muri Kaminuza ya Kinshasa ugakomereza mu bice bya Lemba, Lumumba na Sendwe zose zafunze. Iki kinyamakuru cyavuze ko muri ibyo bice byose cyasuye sitasiyo za lisansi ebyiri ari zo ziri gukora na bwo ukabona ko ziri gukora gake.

Ni ikibazo kiri kugira ingaruka ku ngendo kuko muri za gare abagenzi bari kuba ari benshi ariko ntibagerere aho bagiye igihe kubera ko lisansi yabuze. Ubu hari gukora ibinyabiziga bike.

Abashoferi n’abandi bakora imirimo itandukanye bavuze ko bari kugera kuri sitasiyo nke ziri gukora bakahamara amasaha menshi bategereje, ibiri kudindiza imikorere yabo.

Amakuru yizewe avuga ko ufite amafaranga menshi ari we uhabwa lisansi.

Kabeya yavuze ko yishimiye kuba yabonye lisansi nyuma y’igihe kinini yari amaze ategereje. Uyu mugabo wo mu burasirazuba bw’Umujyi wa Kinshasa mu bice bya Tshangu, yavuze ko yabanje gutanga Amafaranga ya Congo 2000, mbere yo kwemererwa kugura litiro eshanu.

Ati “Turababaye cyane. Nta lisansi. Turi kumara amasaha ku mirongo dushaka lisansi. Hejuru y’ibyo bari kubanza gukata 2000 FC kuri buri wese. Ntabwo nzi impamvu, n’iyo tubajije impamvu batumerera nabi. Ubuyobozi bukwiriye kwita kuri iki kintu.”

Undi mumotari yavuze ko yamaze amasaha atanu kuri sitasiyo ya lisansi na we akagaragaza ko atumva impamvu y’amafaranga y’inyongera bari gucibwa.

Ati “Kujya kuri sitasiyo Saa Kumi n’Ebyiri ukahava Saa Tanu ni uguta umwanya. Turi guhura n’ibibazo, noneho bikongeraho n’amafaranga y’inyongera bari kuduca. Tekereza umuntu uri kugura litiro icumi bari kumuca ibihumbi 10 FC. Ibi bisobanurwa gute?”

Bamwe mu bamotari bahisemo kugendana amajerekani kugira ngo nibagira amahirwe bakabona sitasiyo iri gukora cyangwa umuntu uyicuruza ku giti cye, babe bagura iyo gukoresha mu bihe biri imbere.

Minisitiri Acacia Bandubola Mbongo yahakanye iby’iki kibazo cyo kubura kwa lisansi, avuga ko ari ibihuha, ko iyo bafite mu bubiko ihagije ngo ikemure ibibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa