Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho 10% kubera ibitero Amerika yagabye kuri Iran
Yanditswe: Monday 02, Mar 2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho 10% kubera ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel byagabye kuri Iran.
Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero kuri Iran. Ni ibitero byanahitanye uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei n’abandi bayobozi batandukanye muri icyo gihugu.
Nyuma y’ibyo bitero, Iran mu kwihimura yahise irasa mu bihugu bituranye bisanzwe ari inshuti z’akadasohoka za Amerika, bikagira n’ibirindiro by’ingabo zayo.
Ibyo byagize uruhare rukomeye mu gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka, aho ku Cyumweru tariki 1 Werurwe 2026, abacuruzi batangaje ko byahise bizamukaho 10%.
Bimwe mu bigo bitwara ibikomoka kuri peteroli binyuze mu nzira ya Hormuz yo mu Burasirazuba bwo Hagati byatangaje ko byahagaritse imirimo mu gihe intambara ihanganishije Iran na Israel na Amerika ikomeje gukaza umurego.
Hormuz iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi, inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na miliyoni 21 tw’ibikomoka kuri peteroli, tungana na 20% by’inyuzwa ahandi hose ku Isi.
Ibihugu byo mu Muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi bwa peteroli (OPEC), birimo Iran, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Kuwait na Iran, ni byo bikoresha cyane iyi nzira, byohereza ibikomoka kuri peteroli cyane cyane muri Aziya.
Kubera ibi bitero, ibigo byinshi bicuruza ibikomoka kuri peteri byamaze guhagarika kunyuza ibicuruzwa byabyo muri iyi nziza nk’uko kimwe muri byo cyabibwiye Reuters.
Ku wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare, akagunguru kaguraga 73$ ariko kuri ubu kamaze kugera kuri 80$.
Bamwe mu basesenguzi mu bukungu, bagaragaza ko bishobora kurushaho gutumbagira kakagera kuri 100$ mu gihe intambara yakomeza gukomera.
Inzira ya Harmuz inyuramo ibikomoka kuri peteroli, iri kugirwaho ingaruka n’intambara ya Amerika na Iran

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *