Benshi babona indege mu kirere iguruka bakarota kuzayicaramo umunsi umwe n’iyo yabakura mu karere kamwe ibajyanye mu kandi, gusa si benshi batekereza ku bakanishi bazo bafite inshingano yo kurinda indege kugira ngo itagira ikibazo mu rugendo, abantu bagatakaza ubuzima bwabo.
ACP Rose Kampire ni umwe mu bakanika indege muri Polisi y’u Rwanda, umaze imyaka 19 muri uyu mwuga.
Akazi ke ka buri munsi ni ugusuzuma no gukanika indege zikoreshwa n’urwego rwa Polisi y’u Rwanda, uretse ko ubumenyi afite bumwemerera gukanika indege z’ubwoko butandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko igihe cyose indege igiye guhaguruka baba bagomba kuyikorera isuzuma bareba niba ahantu hose nta kibazo ifite.
Ati “Iyo indege igiye kuguruka hari isuzuma dukora ribanziriza kuguruka, ngenda ndeba ko ahantu hose hafunze neza, nta mavuta yigeze ameneka, nta maburo yafungutse, kugira ngo indege isubire mu kirere imeze neza nta kibazo na kimwe ifite."
Uyu mubyeyi wabyirutse akunda ibijyanye no kwibera umupolisi, yize amasomo ya siyansi arimo imibare n’ubugenge anayatsinda neza, bituma muri kaminuza yiga ibijyanye no gukanika indege.
Ati “Nk’umwana w’umukobwa nize siyansi mu mashuri yisumbuye, natsinze neza imibare n’ubugenge, mbona buruse yo kujya kwiga ibijyanye n’indege. Ayo mahirwe nahawe n’igihugu nanjye ntabwo nayapfushije ubusa, nahisemo kuza kuyakoresha aho nabonaga nkunda umwuga wa gipolisi, nahisemo ko ya mahirwe nyakoresha nkorera igihugu muri Polisi y’u Rwanda.”
Yahamije ko ari ngombwa guhora umuntu yihugura ku masomo yize kandi agashyira ubwirinzi imbere kuko indege ari igikoresho gihenze kandi iba itwaye ubuzima bw’abantu.
ACP Kampire kandi ahamya ko imirimo akora itamubuza kubahiriza inshingano zo mu rugo ariko byose akabifashwamo no kujya inama n’uwo bashakanye.
Ati “Mvugana n’uwo tubana nkamwereka uko akazi kanjye gateguye kugira ngo amasaha ataza kunyurana. Iyo maze kumwereka ko nshobora kutaboneka uyu munsi ndagira akazi kenshi, na we amfasha kuza gutunganya ibyo ntatunganyije mu rugo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ACP Kampire ari umwe mu bagore urubyiruko rugomba gufatiraho urugero, kuko muri Polisi y’u Rwanda bakeneye abantu batwara indege.
Ati “Ni umwe mu byitegererezo n’urugero abakiri bato bareberaho. Iyo umuntu usanzwe yumvise gukanika indege, ni ibintu bitoroshye kuko njye simbizi. Ariko niba twari tuzi ko imirimo y’ubukanishi isangwamo abagabo cyangwa abahungu gusa ariko uyu munsi ukabona umuntu w’umubyeyi yabigiyemo abikuriramo arinda agera kuri ruriya, [ni ibintu bishimishije] rwego kandi ayo mahirwe ahari mu gihugu."
Yakomeje ati "Ni icyitegererezo cyiza ku bandi bana b’abakobwa ko byose bishoboka. Ntabwo twifuza abakanika gusa, turifuza n’abazigurutsa, iyo myanya na yo irahari.”

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *