skol

Ibiganiro bya Iran na Amerika byimuriwe muri Oman

Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026

featured-image

Amerika na Iran byemeranyije ko ibiganiro biteganyijwe hagati y’impande zombi bizabera muri Oman, nubwo hataremeranywa ku ngingo zizaganirwaho.

Ibiganiro biteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 6 Gashyantare 2026. Iran yifuza ko byakwibanda kuri gahunda yayo yo gutunganya ingufu za nucléaire, ariko Amerika yo igashaka ko ibiganiro binagaruka ku ntwaro za nucléaire Iran itunze n’izindi ngingo.

Ibiganiro bigiye kubaho nyuma y’iminsi myinshi yaranzwe n’umwuka mubi, Amerika ivuga ko igiye kongera intwaro n’ibikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwo hagati, izindi mpande zigaharanira ko hatabaho intambara y’amasasu hagati y’impande zombi.

Ukutumvikana ku bigomba kuganirwaho n’aho ibiganiro byabera byabanje guteza impungenge ko n’ibiganiro bishobora kutazaba, bigatuma Trump ashyiraho ibihano.

Perezida wa Amerika, Donald Trump yabajijwe na NBC niba umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei akwiye kugira impungenge asubiza ko agomba “kugira impungenge ndetse cyane. Ni ngombwa.”

Trump yavuze ko Iran hari ibyo bari kumvikana ariko ntiyatanze amakuru arambuye abyerekeyeho.

Nyuma ni bwo hatangajwe ko impande zombi zemeranyije ko ibiganiro byimurirwa i Muscat muri Oman aho kuba muri Turikiya aho byari biteganyirijwe mbere. Iran ni yo yasabye ko ibiganiro bibera muri Oman.

Ku wa 4 Gashyantare 2026, Umunyabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio yabwiye itangazamakuru ko “niba Iran ishaka ibiganiro, twe turiteguye” ariko ashimangira ko ibiganiro bigomba no kugaruka ku bisasu bya nucléaire na missile kirimbuzi Iran ifite, hakanaganirwa ku bufasha Iran iha imitwe yitwaje intwaro irwanira mu Burasirazuba bwo Hagati.

Reuters yanditse ko hari umwe mu bayobozi bakuru muri Iran wavuze ko ibyerekeye gahunda y’ingufu za nucléaire bitari mu bizaganirwaho mu gihe undi yavuze ko kuba Amerika itsimbaraye ku kuganira ku ngingo zitajyanye n’ingufu za nucléaire bishobora kudobya ibiganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa