skol

Ibigo mpuzamahanga bikora intwaro byacuruje arenga miliyari 679$ mu 2024

Yanditswe: Monday 01, Dec 2025

featured-image

Ibigo 100 bikora intwaro byaciye agahigo ko gucuruza arenga miliyari 679$ mu mwaka ushize nyuma y’uko intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, iyo muri Gaza n’izindi zibera mu bice bitandukanye by’Isi zari zikomeje gukaza umurego.

Ni imibare igaragaza izamuka rya 5,9% ugereranyije n’umwaka wari wabanje ndetse ngo guhera mu 2015-2024 kuri ibyo bigo 100 bya mbere, ingano y’ibicuruzwa yiyongereyeho nibura 26% nk’uko Raporo y’Ikigo cy’Ubushakashatsi Ku mahoro cyo muri Suède, the Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI).

Umushakashatsi ukorana n’icyo kigo, Lorenzo Scarazzato, yagaragaje ko ibigo bikomeye ku rwego rw’Isi mu gukora intwaro mu mwaka ushize ari bwo byacuruje intwaro nyinshi kuva ubushakashatsi bwa SIPRI bwatangira.

Mugenzi we Jade Guiberteau Ricard yabwiye AFP ko ubwo bwiyongere ahanini bushingiye ku bihugu byo mu Burayi nubwo ibice byinshi by’Isi habayeho ubwiyongere uretse muri Asie na Oceanie.

Ricard yasobanuye ko ubwiyongere bwo gukenera intwaro mu Burayi bushingiye ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine n’ubwoba ibihugu by’u Burayi byatewe n’u Burusiya bikibikaho intwaro zihagije zo kuba byakwirwanaho.

Yongeyeho ko ibihugu byinshi by’i Burayi bikomeje guhanga amaso uburyo bwo kwagura no kuvugurura inzego zabyo z’igisirikare kandi na byo bizatuma ubwiyongere bw’intwaro zikenerwa bukomeza kuzamuka.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite ibigo 39 biri mu 100 bya mbere ku Isi mu gukora intwaro ndetse muri icyo gihugu ni naho habonekamo ibigo bitatu bya mbere ari byo Lockheed Martin, RTX yahoze yitwa Raytheon Technologies na Northrop Grumman.

Ibigo byo muri Amerika byose ubwiyongere bw’ibyo byacuruje bwazamutseho 3,8% bigera kuri miliyari 334$ mu 2024 ni hafi kimwe cya kabiri cy’izacurujwe ku Isi hose.

Ibindi bigo 26 na byo biri mu ijana bya mbere biherereye mu Burayi. Ibyo byacuruje byiyongereye ku kigero cya 13% bingana na miliyari 151$.

Ikigo cyagize izamuka rinini muri ibyo 100 ni icyo muri Tchèque cyitwa Czech company Czechoslovak Group cyagize izamuka rya 193% bigera kuri miliyari 3,6$. Ni ubwiyongere bwatewe n’uko icyo gihugu ari cyo cyatangaga ibikoresho by’ubwirinzi kuri Ukraine.

Ibigo bibiri by’u Burusiya na byo biri mu 100 bya mbere ari byo Rostec na United Shipbuilding Corporation, byagize ubwiyongere bwa 23% bigera kuri miliyari 31,2$ nubwo habayeho gukomwa mu nkokora n’ibihano byafatiwe ku ruhando mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa