skol

Ibihugu 107 bimaze kohereza abakinnyi: Aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Yanditswe: Wednesday 17, Sep 2025

featured-image

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, bagaragaje ko imyiteguro ya Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kugera ku musozo, kuko usibye ibihugu 107 byamaze kohereza abakinnyi, abandi banyamahanga bamaze gufata imyanya y’aho bazayirebera.

Harabura iminsi ine gusa u Rwanda rukandika amateka yo kwakira isiganwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare rya 2025, rizakinirwa ku butaka bwa Afurika bwa mbere mu mateka mu nshuro 98 rizaba riri gukinwa.

Ni isiganwa rizahera tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, rikazahuza abakinnyi bayoboye abandi ku Isi mu byiciro by’abagore n’abagabo mu bakiri bato, abatarengeje imyaka 23 n’abakuze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yaganiriye na Radio/TV10 avuga ko imyiteguro ya yo kuryakira neza igeze kure, kuko hakozwe n’imyitozo ihagije izatuma umutekano ugenda neza.

Ati “Reka mbabwire ko imyiteguro igeze kure, dore ko hari ahantu nko mu nzu nka Kigali Height hafashwe n’abanyamahanga bazahahagarara bakareba isiganwa.”

“Kugira ngo abo bantu bose baba abakinnyi n’abandi bazaba bari ku mihanda bazagire umutekano, Polisi y’u Rwanda yamaze gukora imyitozo n’igerageza. Ibyuma bizafasha abantu kutajya mu mihanda hirindwa impanuka byarahageze, ikindi ni uburyo bwo guherekeza abakinnyi mu muhanda kuko bikorwa ku rwego mpuzamahanga.”

ACP Rutikanga Boniface yavuze ko usibye Gare ya Nyanza iri Kicukiro izimukira Canal Olympia mu gihe cy’iminsi itatu, ahandi hose ingendo zizakomeza nk’uko bisanzwe usibye ibyapa bishobora guhinduka.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yashyize umucyo ku bumvaga ko abana biga baba mu bigo byabo bashobora gutaha, agaragaza ko bazaguma ku mashuri yabo.

Ati “Abanyeshuri biga bacumbikiwe bazaguma ku mashuru. Abiga bataha bo bazahabwa imyitozo n’imikoro izabafasha mu gihe bazaba batari ku ishuri hari kuba isiganwa.”

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko imyiteguro ya Shampiyona

Ati “Ubu dufite ibihugu 107 byohereje abakinnyi babyo hano, bagizwe n’abakinnyi 915. Ni ukuvuga ngo amarushanwa ataha nka Tour du Rwanda azazamuka cyane.”

“Ni ubwa mbere abazasiganwa mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe haba ku makipe no ku mukinnyi ku giti cye, bazahagurukira imbere mu nzu kuko bizabera muri BK Arena. Uburyo hatunganyijwe na byo ni tumwe mu dushya duteganyirijwe abazasiganwa.”

Minisitiri Mukazayire yongeyeho ko ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali hashyizweho uburyo bwihariye bwo kwakira abashyitsi, rikamenya ko bageze ku mahoteli bazacumbikamo.

Usibye BK Arena, ahandi hateganyijwe abakunzi b’umukino w’amagare bazakurikira isiganwa bakanishimira ibirori mu buryo butandukanye ni kuri Kigali Convention Centre, Kwa Mutwe [Mur de Kigali], ku muhanda wa Mundi Center ahazwi nka Rwandex, ku muhanwa w’amabuye Kwa Mignone, Norvege n’ahandi.

Ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri, ahatunganyirijwe gusorezwa isiganwa mu ihuriro ry’imihanda hafi ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights hazatangira gukorwa igerageza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko irushanwa rizagenda neza

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yerekanye ko imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze ku musozo

Imyiteguro ya Shampiyona y’Isi y’Amagare igeze kure

Ibyuma bifasha abantu kudahura n’impanuka byageze ku mihanda

Umujyi wa Kigali ugiye kwandika amateka yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kubera muri Afurika bwa mbere mu mateka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa