skol
fortebet

Ibihugu bitandatu by’u Burayi byemeye kohereza Ingabo muri Ukraine

Yanditswe: Saturday 12, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ibihugu bitandatu byo ku mugabane w’u Burayi, byemeje ko bigiye kohereza Ingabo muri Ukraine mu gihe intambara ikomeje hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Sponsored Ad

Aya makuru yagiye hanze nyuma y’Inama y’Abaminisitiri b’Ingabo bo mu bihugu by’u Burayi yabaye ku wa Kane w’iki Cyumweru. Ibihugu 30 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na NATO, byananiwe kumvikana ku kohereza Ingabo muri Ukraine. Icyo ibihugu bitumvikanaho ni intego n’uburyo ubwo butumwa buzashyirwa mu bikorwa.

Kugeza ubu, ibihugu birimo u Bwongereza, u Bufaransa, Estonia, Latvia na Lithuania biri mu byemeje ko bizohereza ingabo muri Ukraine. Urutonde rw’ibyo bihugu byose ukora ari bitandatu ntabwo rwigeze rutangazwa.

U Bwongereza bwakunze kuvuga ko bufite gahunda yo kohereza ingabo muri Ukraine, aho buvuga ko zafasha mu kugarura amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa