Ibihugu by’Abarabu byamaganye ibyo kwemeza Somaliland nk’igihugu cyigenga
Yanditswe: Sunday 28, Dec 2025
Ibihugu 21 byiganjemo iby’Abarabu, Afurika n’imiryango mpuzamhanga y’Abiyisilamu byasohoye itangazo bihuriyeho ryamagana icyemezo cya Guverinoma ya Israel cyo kwemeza Somaliland nk’igihugu cyigenga kitakibarizwa muri Somalia.
Ibi bihugu byagaragaje ko kuba Israel yaremeye Somaliland nk’igihugu cyigenga ari igikorwa kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi gishobora guhungabanya umutekano w’akarere n’igice gikora ku nyanja itukura.
Iri tangazo rihuriweho n’ibihugu birimo Arabie Saoudite, Misiri, Turikiya, Iran, Pakistan, Qatar, Jordan, Algerie, Iraq, Kuwait, Oman, Libya, Palestine, Somalia, Sudan, Yemen, Comoros, Djibouti, Gambia, Ibirwa bya Maldives, Nigeria n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abayisilamu ku Isi.
Ibi bihugu byagaragaje ko gufata umwanzuro wo gushyira hanze itangazo rihuriweho bizatuma Somalia ikomeza kugenzura ubutaka bwayo.
Tariki ya 26 Ukuboza 2025 ni bwo Minisitiri w’Intebe n’uw’Ububanyi n’Amahanga ba Israel bashyize umukono ku itangazo ryemeza ko Somaliland ari igihugu cyigenga, bagaragaza ko biteguye gutangira ubufatanye hagati y’impande zombi mu rwego rw’ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ubukungu.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahamagaye ku murongo wa telefone Perezida wa Somaliland, Dr. Abdirahman Mohamed Abdalla, amushimira imiyoboere ye n’uko “yiyemeje guharanira umutekano n’amahoro”, anamusaba kuzasura Israel mu gihe kiri imbere.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *