skol
fortebet

Perezida Evaliste yugururiye amahanga akuraho VISA ku bihugu bya COMESA

Yanditswe: Friday 01, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Evaliste Ndayishimiye wemejwe nk’umuyobozi mukuru w’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo [COMESA], yatangaje ko yakuriyeho Visa abaturage bo mu bihugu bigize uwo muryango.

Sponsored Ad

Inama ya 23 ya COMESA yabereye i Burundi kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, Perezida Ndayishimiye yahawe inshingano nk’umuyobozi mushya wa COMESA, anaboneraho gutangaza ko u Burundi bukuriyeho viza abaturage bakomoka mu bihugu binyamuryango bya COMESA.

Williams Ruto, Perezida wa Kenya ni we muyobozi wungirije wa COMESA nk’uko byemejwe na Perezida wa Repubulika ya Zambia, Hakainde Hichilema wari umaze igine kigera ku mwaka ayobora uyu muryango.

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baganiriye ku bibazo bitandukanye Afurika ifite, cyane cyane ku bukungu buhungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe.

Muri iyi nama kandi haganiriwe ku buryo bwo kongerera agaciro ibikoresho by’ibanze bituruka muri utu turere no gushakira urubyiruko imirimo binyuze mu guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa