Ibihugu bya EAC bizajya bitanga imisanzu hashingiwe ku bushobozi bifite
Yanditswe: Saturday 07, Mar 2026
Abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bafashe umwanzuro wo gukuraho gahunda yo gutanga imisanzu ingana, bayisimbuza ishingiye ku bushobozi buri gihugu gifite mu rwego rw’ubukungu.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma ya EAC yabereye mu mujyi wa Arusha muri Tanzania kuri uyu wa 7 Werurwe 2026, ushingiye ku mushinga wateguwe n’inama y’abaminisitiri bo muri uyu muryango.
Igitekerezo cyo gutanga imisanzu hashingiwe ku musaruro mbumbe w’ibihugu cyari kimaze igihe, aho bamwe mu banyamuryango bagaragazaga ko cyatuma ibirarane bigabanyuka, ariko abandi bagahamya ko ubushake ari bwo bukora, aho kuba ingano y’amafaranga.
Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA) bagaragaje ko gutanga imisanzu itangana muri uyu muryango bishobora kuzatuma ibihugu bitagira ijambo rimwe, ibyatuma ibifite ubushobozi buke bitsikamirwa.
Nyuma y’imyaka myinshi iyi ngingo iganirwaho, abakuru b’ibihugu bya EAC bemeranyije ko ubu buryo ari bwo butabogamye kuko ibihugu bifite ubukungu bwisumbuyeho kandi bibona inyungu nyinshi mu muryango ari byo bikwiye gutanga umusanzu munini.
Mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabaye muri Werurwe 2022, bari bemeranyije ko 65% by’ingengo y’imari y’uyu muryango bizajya bitangwa mu buryo bungana, ibindi 35% bitangwe hashingiwe ku musaruro mbumbe, ariko ntibyubahirijwe.
Perezida wa Kenya wayoboraga EAC, Dr. William Samoei Ruto, yagaragaje ko abakuru b’ibihugu bavuguruye uburyo bwo gutanga imisanzu, bemeranya ko 50% by’ingengo y’imari y’umuryango bizajya bitangwa mu buryo bungana, hanyuma 50% bitangwe hashingiwe ku musaruro mbumbe.
Yagize ati "Ariko twavuguruye icyo gitekerezo. Twemeranyije ko 50% azajya atangwa mu buryo bungana, andi atangwe hashingiwe ku isuzuma, bivuze ko ibihugu bifite umusaruro mbumbe munini kandi bibona inyungu nyinshi mu muryango bizishyura menshi."
Hashingiwe ku musaruro mbumbe ugaragazwa na Banki y’Isi, Kenya ni yo izajya itanga umusanzu mwinshi kuko ni cyo gihugu gikize muri EAC. Izakurikirwa na Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, u Rwanda, Somalia, Sudani y’Epfo n’u Burundi.
Mu bihugu umunani bigize EAC, bine ni byo byatanze umusanzu wose bisabwa kugeza mu mwaka wa 2025/2026. RDC ifite ikirarane cya miliyoni 27 z’Amadolari, u Burundi bufite miliyoni 22,7$, Sudani y’Epfo ifite miliyoni 21,8$, naho Somalia yo ifite miliyoni 10,5$.
Umwanzuro wo guhindura uburyo bw’imitangire y’imisanzu ya EAC wafatiwe mu nama yabereye i Arusha muri Tanzania

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *