skol

Ibihugu bya EU byose byategetswe kwemera isezerano ry’abashakanye bahuje ibitsina

Yanditswe: Thursday 27, Nov 2025

featured-image

Urukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) rwategetse ko ibihugu binyamuryango byose bigomba kwemera no kwandika isezerano ry’abashyingiranywe n’abo bahuje ibitsina kabone nubwo byaba bitemera kubasezeranya.

Urukiko rwafashe icyo cyemezo nyuma y’uko abagabo babiri b’Abanya-Pologne bashyingiraniwe mu Budage, ariko nyuma baza kugaruka iwabo muri Pologne babwirwa ko isezerano ryabo ritakwerwa mu mategeko ngo bandikwa nk’ababana kuko batemera bene iryo shyingiranwa.

Abo bagabo bahise batanga ikirego mu Rukiko rwa EU ndetse baratsinda.

France 24 yanditse ko icyo cyemezo Pologne yafashe urwo rwavuze ko kinyuranyije n’amategeko ya EU rutegeka ko isezerano ry’abashyingiranywe bahuje ibitsina rigomba kwandikwa nk’ukundi gushyingiranwa kose mu bihugu 27 bigize uwo muryango.

Urukiko rwagize ruti “Niba abaturage bo mu bihugu binyamuryango bya EU bafite uburenganzira busesuye bwo kujya no gutura aho bashaka muri ibyo bihugu, bafite uburenganzira ku bijyanye n’umuryango no mu gihe baba bagarutse mu bihugu bakomokamo.”

Rwongeyeho ko icyemezo Pologne yafashe kuri abo bashyingiranywe, uretse kuba kinyuranyije n’amategeko ya EU, kinahonyora uburenganzira ku buzima bwite no ku gushinga umuryango.

Pologne isanzwe igendera cyane ku myemerere ya Kiliziya Gatolika, itemera ishyingiranwa ry’abahuje ibitsina.

Habarwa ko ifite abaturage bari hagati ya 30.000 na 40.000 basezeranye n’abo bahuje ibitsina babikoreye mu bindi bihugu by’i Burayi kuko iwabo bitemewe ndetse nyuma y’icyo cyemezo cy’urukiko, byitezwe ko basubira muri Pologne kwandikishayo amasezerano yabo.

Pologne ni kimwe mu bihugu by’i Burayi bikomeye cyane ku myemerere ya Gatolika itemera gushyingira abahuje ibitsina no gukoramo inda.

Kugeza ubu Pologne, Bulgaria, Romania na Slovakia, ni byo bihugu muri EU bisigaye bitaremera gushyingira abahuje igitsina.

Ni mu gihe Pologne na Malta ari byo byonyine muri uwo muryango bitemera gukuramo inda, kandi Pologne yo yihariye kuba ari yo yonyine muri EU itemera ibyo byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa