
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 1 Gicurasi, ibihugu by’u Buhinde na Pakistan byongeye guhererekanya urufaya rw’amasasu muri Kashmir, agace ibihugu byombi bimaranira.
Impagarara hagati y’ibihugu byombi busanzwe bidacana umwaka, yongeye kwaduka nyuma y’igitero cyahitanye ba mukerarugendo benshi b’Abahindu muri ako gace.
New Delhi ishinja Islamabad kugira uruhare muri iki gitero cyo kuwa 22 Mata, bivugwa ko ari cyo cya mbere cyahitanye abasivili benshi mu gice cya Kashmir kiyobowe n’u Buhinde mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, aho abantu 26 bahasize ubuzima
.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *