skol
fortebet

Ibihugu icyenda birimo Uganda bigiye kwinjirira rimwe muri BRICS

Yanditswe: Wednesday 25, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezidansi y’u Burusiya yatangaje ko kuva ku wa 1 Mutarama 2025 hari ibihugu bishya icyenda bizinjira mu muryango w’ubukungu wa BRICS, ariko ntibihabwe ubunyamuryango bwuzuye.

Sponsored Ad

Umujyanama wa Perezida Vladimir Putin ushinzwe politike z’ububanyi n’amahanga, Yuri Ushakov yatangaje ibi bihugu byemejwe ko bizaba bizinjira mu muri BRICS mu nama yabereye i Kazan mu Ukwakira 2024.

Ushakov yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa 23 Ukoboza ko ibihugu bizatangira kuba ibinyamuryango bya BRICS muri Mutarama 2025 ari Belarus, Bolivia, Indonesia, Kazakhstan, Thailand, Cuba, Uganda, Malaysia, na Uzbekistan.

Ibi bihugu ntibizaba abanyamuryango buzuye ba BRICS ariko bizaba bishobora guhabwa ubufasha n’uyu muryango.

RT yanditse ko mu bihe bya vuba hazemezwa ibindi bihugu bine na byo bizinjira muri uyu muryango.

Nyuma y’ibihugu byatangije uyu muryango hinjiyemo Misiri, Iran, Ethiopia, na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gihe Arabie Saoudite yabaye isubitse ibyo kuwinjiramo kuko ibisabwa by’imbere mu gihugu bitari byuzuye.

Ushakov yahamije ko mbere y’Ukwakira 2024 bari bamaze kwakira ubusabe bw’ibihugu birenga 35 bimwe bishaka kuba abanyamuryango buzuye mu gihe ibindi byifuzaga kwitabira ibikorwa bimwe nk’indorerezi.

Uyu muryango wavukiye mu mujyi wa Yekaterinburg muri Kamena 2009, hashingiwe ku gitekerezo cyatanzwe na Dmitry Medvedev wayoboraga u Burusiya.

Watangijwe na Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo,

Abakuru b’ibihugu byawutangije bahuje intego nyamukuru yo guteza imbere ubufatanye bugamije inyungu za buri ruhande, kubaka amahoro n’umutekano birambye no gushakira hamwe ibisubizo ku bibangamiye urwego mpuzamahanga rw’imari n’ubukungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa