
Ibikorwa by’imitwe ya politike muri Mali byahagaritswe, bifatwa nko gukomeza gucecekesha abo muri iki gihugu bakomeje kugaragaza ibitagenda mu miyoborere.
Ni umwanzuro watangajwe binyuze mu itangazo ryanyujijwe kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa 13 Gicurasi 2025.
Ryagiraga riti “Inama zose z’imitwe ya politike zirahagaritswe ahantu hose mu gihugu.”
Uyu mwanzuro wo guhagarika imitwe ya Politike wemejwe na Perezida w’Inzibacyuho wa Mali, Général Assimi Goïta, wagiye ku buyobozi nyuma y’ihirikwa rya Ibrahim Boubacar Keïta ryabaye mu 2020.
Byari biteganyijwe ko inzibacyuho irangirana na Gashyantare 2024 ariko nta matora yigeze ategurwa muri iki gihugu.
Ni icyemezo cyafashwe nko kunaniza kunaniza imitwe itandukanye yakunze kugaragaza ko hashyirwaho ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi.
Kugeza ubu ntabwo haratangazwa igihe amatora yo gushyiraho ubutegetsi bunyuze mu matora azabera, bikavugwa ko Gen Goïta ashobora kuzageza mu 2030.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *