Perezida wa Komisiyo ya Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Senateri Jim Risch, yasabye ubuyobozi bw’icyo gihugu gusuzuma byihutirwa ubufatanye mu rwego rw’umutekano bufitanye na Uganda, agaragaza ko ibikorwa by’igisirikare cy’iki gihugu bitakijyanye n’indangagaciro zubakiye ku bwisanzure n’uburenganzira bwa muntu.
Mu butumwa yatanze ku wa 29 Kamena 2026, Senateri Risch yanenze icyemezo cyafashwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, cyo guhagarika ibikorwa by’ibinyamakuru byigenga birimo NTV na Daily Monitor, avuga ko ibyo bigaragaza kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Yagize ati: "Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye kongera gusuzuma ubufatanye mu by’umutekano zifitanye na Uganda. Ibikorwa bya Gen Muhoozi Kainerugaba byo gufunga ibinyamakuru bikomeye bigaragaza ko we n’igisirikare cya Uganda batakiri abafatanyabikorwa bakwiye."
Yakomeje avuga ko Amerika ikwiye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bashyigikira ituze n’umutekano mu karere aho gukorana n’abashobora kuwuhungabanya, nubwo atasobanuye mu buryo burambuye impamvu afata igisirikare cya Uganda nk’igikora ibinyuranye n’uwo murongo.
Ku ruhande rwa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yakomeje gutangaza amagambo akomeye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko adashyigikiye ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse avuga ko ibinyamakuru byo muri icyo gihugu bikwiye gukora bikurikije amabwiriza ye.
Ibinyamakuru byahagaritswe byo byatangaje ko bitigeze bihabwa ibisobanuro by’icyatumye bihagarikwa. Daily Monitor, kimwe mu byibasiwe, gisanzwe kigirana amakimbirane n’abayobozi bakuru ba Uganda, barimo Perezida Yoweri Museveni na Gen Muhoozi, bakunze kugishinja kubogama no kubibasira mu nkuru gitangaza.
Hagati aho, Andrew Mwenda, umunyamakuru uzwiho kuba afitanye umubano wa hafi na Gen Muhoozi, yatangaje ku wa 28 Kamena ko hari ibiganiro biri kuba bigamije gushaka igisubizo cyatuma ibyo binyamakuru byongera gukora.
Gen Muhoozi na we yemeje ko ibyo biganiro birimo abafatanyabikorwa mpuzamahanga, barimo abo mu Burayi by’umwihariko mu Bwongereza, ariko ashimangira ko icyemezo cya nyuma kizafatwa na Perezida Yoweri Museveni.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *