skol

Ibimenyetso bishya by’imikoranire ya FDLR, FARDC n’abacanshuro

Yanditswe: Friday 09, Jan 2026

featured-image

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR, imitwe ya Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga bikomeje kuba inkingi ikomeye y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara buhanganyemo n’ihuriro AFC/M23 ndetse raporo zitandukanye zigaragaza neza ko impande zombi zanywanye ak’ifu n’amazi bikora ubugari.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yashyizwe ku mugaragaro tariki ya 30 Ukuboza 2025 igaragaza ko kuva muri Werurwe 2025, abarwanyi ba AFC/M23 bagabye ibitero ku mitwe ya Wazalendo, inshuro nyinshi yimura ibirindiro, kandi ko bamwe muri Wazalendo barimo uzwi cyane nka Mapenzi wahoze muri NDC-R biyunze kuri iri huriro rigenzura ibice birimo umujyi wa Goma.

Impuguke za Loni zasobanuye ko imitwe ya Wazalendo na FDLR byakomeje gukorera mu bice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nko muri teritwari ya Masisi, Rutshuru, Nyiragongo na Walikale kandi ko no mu nkengero z’umujyi wa Goma bari bahari.

Komanda mukuru wa Wazalendo akaba n’uw’umutwe wa NDC-R, Guidon Shimiray Mwissa, yimukiye mu gace ka Kibati avuye muri Pinga muri Walikale, Janvier Karairi Boingo wa APCLS ashinga ibirindiro muri Lukweti i Masisi, mu gihe abarwanyi ba CMC-FDP iyoborwa na Dominique Ndaruhutse bo bari muri Pariki ya Virunga.

Kuva muri Kamena 2025, abarwanyi ba Wazalendo bafatanyije na FDLR bacengeye mu bice bigenzurwa na AFC/M23, rimwe na rimwe bagatega ibico, bagamije gusubira mu bice by’ingenzi cyangwa se gukumira abarwanyi ba AFC/M23 no gufunga inzira banyuzamo ibikoresho.

Izi mpuguke zagaragaje ko mu bitero bitandukanye, ingabo za RDC zafashije iyi mitwe zikoresheje indege kandi ko hari nubwo abasirikare b’iki gihugu batangaga umusanzu ku rugamba rwo ku butaka.

Mu bufasha Leta ya RDC yahaye imitwe ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru harimo n’ibikoresho birirmo intwaro, amasasu, ibiribwa, impuzankano, ariko ikanayoherereza ibihumbi 300 by’Amadolari buri kwezi, byose bigakorwa bigizwemo uruhare rukomeye na Col Cyprien Semivumbi Sekololo.

Tariki ya 10 Ukwakira 2025, igisirikare cya RDC cyasohoye itangazo risaba abasirikare ba Leta n’abaturage guhagarika gukorana na FDLR, rinasaba abarwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba kurambika intwaro kugira ngo bacyurwe mu Rwanda, batabikora bakagabwaho ibitero.

Iki gisirikare cyagaragaje ko kiri kubahiriza amasezerano y’amahoro RDC yagiranye n’u Rwanda tariki ya 27 Kamena 2025, arimo ingingo yo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka.

Iyi raporo igaragaza ko itangazo ry’igisirikare cya RDC ryateje umwuka mubi hagati yacyo na FDLR, no hagati yacyo na Wazalendo, bamwe bo muri Leta n’iki gisirikare baca mu gikari, bamenyesha uyu mutwe w’iterabwoba ko bazakomeza gukorana.

Impuguke za Loni zasobanuye ko n’iyo habaho ibikorwa byo gusenya FDLR, igisirikare cya RDC kitari gifite ubushobozi bukenewe bwo kuwusenya.

Abacanshuro muri Kisangani na Walikale

Raporo yemeje ko ubwo AFC/M23 yafataga umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025, abacanshuro bo mu mutwe wa Congo Protection bakoranaga n’abasirikare ba Leta bahagaritse ibikorwa, abandi bo muri Agemira na bo basesa amasezerano muri Nyakanga 2025.

Tariki ya 29 Mutarama 2025, abacanshuro barenga 280 bakomokaga i Burayi, cyane cyane muri Roumanie, batashye banyuze mu mujyi wa Rubavu bakomereza ku kibuga cy’indege cya Kigali, burira indege ibacyura iwabo.

Raporo ya Loni igaragaza ko Agemira igisesa amasezerano, Leta ya RDC yahise iha akazi bamwe mu bahoze ari abacanshuro bayo bakomoka muri Algerie, bakoresha indege zitagira abapilote (drones) za CH-4, zifashishijwe cyane ku rugamba nyuma yo gutakaza abasirikare benshi.

Izi mpuguke zasobanuye ko umujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo ari ingenzi cyane ku ngabo za RDC ziri ku rugamba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, kuko ikibuga cy’indege cyaho ari cyo cyoherezwaho drones n’ibindi bikoresho zifashisha.

Kisangani kandi igaragazwa nk’ibirindiro bishya by’imitwe y’abacanshuro b’abanyamahanga. Muri uyu mujyi, by’umwihariko ku kigo cyitiriwe Lt Gen Bahuma Ambamba Lucien, no muri teritwari ya Walikale hagaragaye abacanshuro bakomoka muri El Salvador kuva muri Nyakanga 2025.

Raporo y’impuguke za Loni igaragaza ko ingabo za RDC zakomeje gukorana na FDLR, aho kuyisenya

Nyuma y’aho abacanshuro b’Abanyaburayi Leta ya RDC yakoreshaga batashye, yatangiye gukoresha abaturutse mu bihugu birimo El Salvador

Ikigo cya gisirikare cya Lt Gen Mbahuma ni ingenzi cyane ku basirikare ba RDC n’abacanshuro bari ku rugamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa