Ibinyobwa bya SKOL, Virunga na Panache byahawe imidari ya zahabu
Yanditswe: Saturday 14, Jun 2025

Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rukaba rumaze gushinga imizi mu Rwanda, ruri mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ibinyobwa byarwo bya Virunga na Panache bihawe imidari itanu ya zahabu.
Ibi binyobwa biryohera ababinywa byahawe imidari na ’Monde Selection’ ishinzwe kungenzura ndetse ikanahemba Ibinyobwa by’indashyikirwa ku Isi. Ibirori byo gutanga ibi bihembo n’imidari byabereye mu murwa mukuru wa Czech Republic, Prague. Mu Rwanda naho habereye ibirori byo kwishimira ibi bihembo biri ku rwego rw’isi.
Umunyamigabane mu ruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Thibault Relecom wari uri muri ibi birori yavuze ko kuba bahawe agaciro na Monde Selection ari icyubahiro gikomeye ndetse ko bigaragaza umuhate no gukora cyane.
Yagize ati: "Guhabwa agaciro na Monde Selection ni icyubahiro gikomeye. Ibi bihembo bigaragaza ishyaka n’akazi gakomeye k’ikipe yacu yose kandi bikagaragaza abo turi bo." Yavuze ko SKOL Brewery Ltd ifatwa nk’intangarugero mu guha agaciro abakiriya bayo.
Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa SKOL mu Rwanda, Eric Gilson yavuze ko bishimiye kubona iyi midari ya zahabu, bikaba byerekana akazi gakomeye ndetse bikerekana ko aribo ba mbere mu Rwanda. Yagize ati: "Twishimiye cyane kubona imidari ya zahabu i Burayi. Imidari itanu ya zahabu icyarimwe ku muryango wose wa Virunga na Panache.
Rero ni igikorwa gikomeye ku bakozi bose hano. Ibi byerekana akazi gakomeye no kwitanga biri muri SKOL Nitwe ba mbere beza mu Rwanda ndetse turi no mu beza ku Isi."
Yavuze ko atari ubwa mbere begukanye imidari nk’iyi ndetse avuga ko atari iyabo gusa ahubwo ari n’iy’abakiriya bayo ndetse abizeza gukomeza kubakorera ibintu byiza gusa mu bihe biri imbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *