skol

Ibisobanuro n’ingaruka z’umwanzuro wa Trump wo guhagarika Visa z’abimukira ku Banyarwanda

Yanditswe: Thursday 15, Jan 2026

featured-image

Ubutegetsi bwa Donald Trump bwafashe umwanzuro wo guharika by’agateganyo gutanga Visa z’abimukira, ni ukuvuga abantu bashaka gutura muri Amerika mu gihe kirekire, baturutse mu bihugu 75 birimo n’u Rwanda.

Ibi bivuze ko abaturage bo muri ibyo bihugu bazashaka kujya muri Amerika bya burundu ku mpamvu zirimo akazi, basanze imiryango cyangwa se bahisemo guturayo, ubusabe bwabo kuva ku wa 21 Mutarama 2026 buzaba butari gusuzumwa.

Amerika ivuga ko impamvu ari uko benshi mu basaba izi Visa, baturutse muri ibi bihugu baba bateze amaboko kuri Amerika ku mibereho yabo cyangwa se biringiye ubundi bufasha ku bantu basanze muri Amerika iyo bahageze.

Kubera iyi mpamvu, Ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga rya Amerika ryavuze ko izi Visa zigiye kuba zihagaritswe gutangwa hakagenzurwa niba abo bantu bafite ubushobozi bwo kuba bakwitunga mu gihe bageze muri Amerika.

Imiterere ya Visa zitangwa na Amerika

Amerika itanga Visa ziri mu byiciro bitanu. Ibyo birimo iz’igihe gito ku mpamvu z’ubukerarugendo n’akazi nko kwitabira inama cyangwa se ibindi bikorwa by’ubucuruzi. Izo ziri mu cyiciro cya Visa zitwa B-1 na B-2.

Hari kandi Visa zo kwiga nazo ziri mu byiciro bibiri nk’imwe ihabwa abantu bagiye kwiga amasomo ya kaminuza n’abandi bagiye mu bikorwa birimo amahugurwa. Izo nizo zitwa F-1 na M-1.

Hari izindi Visa zishingiye ku kazi, ziba mu byiciro binyuranye harimo nk’icyiciro cy’abantu bafite ubumenyi buhambaye mu byiciro runaka, nk’abahanga mu ikoranabuhanga, engineering, abaganga n’abandi. Abo bahabwa Visa yitwa H-1B.

Hari kandi abantu bagiye gukora mu bijyanye n’ubuhinzi bahabwa Visa iri mu cyiciro cya H-2A cyo kimwe n’abandi bagiye mu bikorwa by’ubuhinzi ariko bitagereranywa nk’iby’umwuga bahabwa iyo mu cyiciro cya H-2B.

Ikindi cyiciro kiri muri Visa z’abakozi ni iz’abantu boherezwa n’ibigo kujya gukorera muri Amerika, nk’abahanga mu byiciro runaka cyangwa se abayobozi runaka. Abo bahabwa Visa yitwa L-1.

Hari abandi bantu bajya muri Amerika by’akazi ariko bishingiye ku mpano zabo. Urugero nk’abakinnyi cyangwa se abandi banyabugeni baba bagiye gukora muri Amerika bahabwa Visa yitwa O-1.

Hari ikindi cyiciro cy’abantu bahabwa Visa zishingiye kuri porogaramu zo guhana ubumenyi. Urugero ni nk’abanyeshuri bagiye kwimenyereza umwuga, abashakashatsi, abarimu n’abandi. Abo bahabwa Visa zo mu cyiciro cya J-1 cyo kimwe n’abandi bajya muri Amerika mu bikorwa bishingiye ku muco, bahabwa iyitwa Q-1.

Ibyo byiciro byose tuvuze hejuru, ni zo Visa zikunda gutangwa. Ziyongeraho izindi zihabwa abantu bajya muri Amerika nk’abapilote cyangwa se abakozi bo mu ndege baba batari buhatinde. Abo bahabwa Visa yitwa D naho abantu banyura muri Amerika bakomereje mu bindi bihugu bo bahabwa iyitwa C.

Izindi ni izihabwa abadipolomate bahabwa Visa zo mu cyiciro cya A n’abakozi b’Imiryango Mpuzamahanga nka Banki y’Isi na Loni bahabwa iyo mu cyiciro cya G.

Izindi Visa zose zisigaye, ziri mu cyiciro cy’izo Trump yahagaritse. Izo ni iz’abantu bashaka kujya gutura muri Amerika by’igihe kirekire. Izo ni zo zitwa iz’abimukira.

Nazo ziri mu byiciro. Visa zihabwa abantu bagiye muri Amerika ku mpamvu z’umuryango, ni ukuvuga abashakanye, abana, ababyeyi cyangwa se abafitanye amasano n’abaturage ba Amerika bashaka kujya gutura muri Amerika by’igihe kirekire. Izo ziyongeraho izindi zamenyekanye nka Green Card.

Hari izindi Visa zitangwa mu buryo bwihariye, ku mpamvu z’ubutabazi. Zo zitangwa gake, zigahabwa nk’abantu Amerika ikuye mu bihugu byabo ku mpamvu z’umutekano, ubuhunzi n’izindi.

Visa zitari iz’abimukira zishyurwa 185$.

Iki cyemezo kivuze iki ku Banyarwanda?

Icyemezo cya Trump kigamije gukumira abantu bajya muri Amerika bagiye kuyibera umutwaro. Ntabwo kigamije gukumira wowe na mugenzi wawe, mwari mufite gahunda yo kujya kwishimisha, gusura inshuti, kureba imikino y’Igikombe cy’Isi mwarangiza mugataha.

Ntabwo umunyeshuri azagirwaho ingaruka n’iyi gahunda nshya kuko aba ategetswe ko narangiza kwiga azasubira mu gihugu cye.

Ntabwo kireba ba bantu bajyaga gusaba Visa bagahabwa iz’amezi atatu, imyaka itanu cyangwa icumi kuko zo uba utegetswe gutaha bitarenze amezi atandatu. Ahubwo kireba umuntu ushaka kuba muri Amerika by’igihe kirenze icyo.

Abagiye kugirwaho ingaruka ni iki cyemezo ni nk’Umunyarwanda, washakanye n’Umunyamerika, wari muri gahunda yo kujya gutura muri Amerika.

Niba uri Umunyarwanda, ufite umubyeyi w’Umunyamerika, ariko uba mu Rwanda. Wari muri gahunda yo kujya muri Amerika kugira ngo ariho ukomereza ubuzima bwawe, uzagorwa no kubona Visa, nako ubu ntabwo uri bubashe kuyibona.

Ku Munyarwanda wari muri Amerika nawe yaragiye gukora muri ubu buryo bw’igihe kirekire, bivuze ko kongeresha Visa ye bigiye kuba ingorabahizi.

Niba uri Umunyarwanda washakaga kujya muri Amerika ukoresheje Visa yitwa Diversity visa cyangwa se Green Card byo ntibigishoboka kuko yahagaritswe burundu. Iyi ni imwe muri Visa zatangwaga zireba cyane imiryango.

Mu Banyarwanda bajya muri Amerika, abanyeshuri nibo benshi

Kuva mu 2011/2012, umubare w’Abanyarwanda bajya kwiga muri Amerika uzamuka umwaka ku wundi. Nk’imibare y’imyaka icumi guhera icyo gihe, yerekanaga ko batigeze bajya munsi ya 500.

Mu mwaka w’amashuri wa 2011/12, bari Abanyeshuri 465, mu 2012/13, bagera kuri 565, mu 2013/14 baba 720 bigeze mu 2014/15 bagera kuri 800.

Mu 2015/16, bari abanyeshuri 928 mu gihe mu 2016/17 bari 1.088 naho mu 2017/18, baba 1.232. Mu 2018/19, bari abanyeshuri 1.292.

Zimwe muri leta Abanyarwanda bigamo ku bwinshi ni Nebraska, Texas, New York, Arkansas na Massachusetts.

U Rwanda mu bihugu bifite abaturage binjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Mu mezi 10 ya mbere ya 2024, Abashinzwe kugenzura umupaka wa Amerika na Canada mu gace ka Houlton, bataye muri yombi abantu ibihumbi 15 b’Abanyamahanga, baturutse mu bihugu 85, binjiye muri Amerika mu buryo butemewe.

Ni ubwa mbere abo bantu babaye benshi kuri iki kigero. Abo bantu binjira muri Canada mu buryo bumwe cyangwa ubundi, hanyuma bagera ku mupaka wayo na Amerika bakinjirira ahitwa Swanton, Umujyi muto wo muri Vermont.

Iyo bageze aho baba bashobora kwerekeza nibura mu duce two muri Amerika nka Vermont, mu tundi duce twa New York nka Manhattan, Brooklyn, The Bronx, Queens n’ahandi. Abatagiye aho, baba bashobora kwerekeza mu duce tumwe na tumwe twa leta ya New Hampshire.

Bibasaba nibura urugendo rungana no kuva i Kigali ukagera i Rusizi ukongera ugasubira i Kigali kugira ngo babe bavuye Quebec cyangwa Ontario muri Canada babashe kugera ku mupaka umwe mu yo bambukiraho bakoresheje imodoka mu Mujyi wa Alburgh muri Leta ya Vermont.

Mu 2023, umubare w’abantu binjirira kuri uyu mupaka, wari wiyongereyeho 6700, baturuka mu bihugu 76. Gusa mu mwaka umwe gusa, abo bantu bari bamaze kwikuba inshuro eshatu, ndetse n’umubare w’ibihugu baturukamo ugera kuri 85.

Muri ibyo bihugu 85, u Rwanda ruri mu bihugu 21 byo ku mugabane wa Afurika bifite abaturage benshi binjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije amategeko. Ntabwo umubare wabo utangazwa ariko ruza mu bya mbere.

Si abo muri Afurika kuko n’ibihugu bikomeye ku Isi nk’u Budage, u Bufaransa, Espagne, u Butaliyani, u Burusiya nabyo bifite umubare munini w’abaturage binjira muri icyo gihugu.

Imibare igaragaza ko Abanyarwanda baba muri Amerika bagiye biyongera umunsi ku wundi guhera mu myaka ya 2000, gusa abenshi nta bwenegihugu bw’iki gihugu bari bafite, kandi bagiyeyo ku mpamvu zitandukanye.

Raporo ya OIM, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abimukira, igaragaza ko ibarura ryakozwe na Amerika mu 2000, ryerekanye ko Abanyarwanda 1.956 babaga muri Amerika, muri bo 280 nibo bonyine bari barahawe ubwenegihugu.

Rigaragaza ko 1.425 bari batari barahawe ubwenegihugu, ni ukuvuga 72,5% by’abari muri iki gihugu icyo gihe, bari barahageze hagati y’umwaka wa 1990 na 2000.

Ibarura ryo mu 2010 ryo ntabwo ryigeze rigaragaza imibare y’Abanyarwanda bari muri Amerika mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Gusa raporo zitandukanye zerekanye ko mu 2012 bari bageze ku 7.000.

Mu 2014, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, ryagaragaje ko Abanyarwanda 445 bari muri Amerika nk’abasaba ubuhungiro mu gihe 1.020 bari impunzi.

Imibare ya Minisiteri y’Umutekano muri Amerika yerekana ko hagati ya 2013 na 2020, Abanyarwanda 2.881 bahawe ubwenegihugu bwa Amerika. Kugeza mu 2022, habarurwaga Abanyarwanda 11.325 bari muri Amerika mu buryo bumwe cyangwa se ubundi.

Raporo ya OIM igaragaza ko mu Banyarwanda bari muri Amerika, b’Abanyeshuri iyo barangije amasomo yabo, bahitamo kuguma muri Amerika aho gutahuka mu gihugu cyabo.

Abo banyeshuri biga muri Kaminuza, basangwa mu zirenga 200 zo muri iki gihugu. Iyo barangije, bakora mu bigo bitandukanye byo muri Amerika, cyane cyane mu bijyanye n’Ubumenyi muri Mudasobwa [computer science], Engineering, ibijyanye n’amashanyarazi [electrical engineering], ibijyanye n’ubukanishi [mechanical engineering], ibinyabuzima n’ubuforomo.

Bibarwa ko umubare munini w’Abanyarwanda bari muri Amerika, baba muri Leta ya Texas mu mijyi ya Dallas na Fort Worth.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa