Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bugaragaza ko mu mezi 15 ashize ibiza byishe abantu 13, imyaka yari kuri hegitari zisaga 568 z’ubutaka n’inzu 156 birangizwa.
Abatuye Akarere ka Gisagara, ni abahamya b’imihindagurikire y’ibihe, kuko bahura n’ibiza bitari bisanzweho birimo imyuzure, imiyaga, inkuba n’ibindi.
Ibi bibatera akaga mu nzego nyinshi z’ubuzima aho byica abantu bikanakomeretsa abatari bake, inzu zisenyuka izindi zikangirika, kwangiza ibikorwaremezo n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungurije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko mu mwaka umwe gusa uretse abantu 13 ibiza byishe byanangirije abandi 19, ibintu batajyaga bagira mu myaka yatambutse.
Ati ‘‘Ibiza mu Karere ka Gisagara biragenda byiyongera bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere, cyane cyane tuzongwa n’imvura. Muri uyu mwaka ushize, twabuze abantu 13, abandi 19 barakomereka. Dufite inzu 156 zasenyutse. Hari imyaka yangijwe n’imyuzure cyane cyane umuceri aho hagitari 550 zarangiritse, kandi hari n’ababa batarashinganishije ibyabo.’’
Yavuze ko kugeza ubu bamaze gusana inzu 100 mu gihe izindi 56 zigikeneye gusanwa, aho bakomeje gusaba abafatanyabikorwa kugira ngo babashe kubonera abaturage aho kuba.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubu bakomeje ubukangurambaga bwo kubwira abaturage gutera ibiti kugira ngo bijye bigabanya imiyaga ndetse bakanabashishikariza guca imirwanyasuri ngo ice intege amazi akunze gutera imyuzure.
Bamwe mu bagezweho n’ibiza muri aka Karere barimo na Mukeshimana Domitille wo mu Kagari ka Rwamiko, mu Murenge wa Muganza wagizweho ingaruka n’imvura yo mu Ukwakira 2025, imusenyera inzu, biba ngombwa ko ajya gusembera.
Ati “Umunsi umwe, imvura yaraguye izana umuyaga mwinshi ihita isenya inzu yanjye, ibyarimo byose birangirika. Nahavuye n’abana njya gucumbika kwa Mudugudu, ni na we ukincumbikiye kugeza ubu. Twagize akaga!”
Izi ngorane azihuriyeho na Minani Jean Paul na we wo mu Murenge wa Muganza, wavuze ko kuva inzu ye yasenywa n’ibiza ubuzima bwamugoye, aho avuga ko nta terambere abona yageraho atarongera kugira aho kuba.
Yagize ati “Iyo wabuze aho kuba ibitekerezo biba byadindiye. Ntiwabona uko ugura agatungo ngo ukorore kuko ntaho kugashyira uba ubifite, ni ikibazo gikomeye.”
Polisi y’Igihugu iherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2025 gusa ibiza byahitanye abantu 130 mu gihugu hose, harimo abakubiswe n’inkuba ari na bo benshi, abagwiriwe n’ibirombe, inkangu ndetse n’abatwawe n’imyuzure.
Inzu zangijwe n’ibiza zagaragajwe na Polisi ni 1800, na ho imyaka yangiritse yari ku buso bwa hegitari 1100, mu gihe amatungo yapfuye kubera ibiza arenga 100.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *