skol
fortebet

Iburasirazuba: Polisi yerekanye 5 bakekwaho kwiba asaga miliyoni 20 Frw na telefoni 600

Yanditswe: Wednesday 11, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’Igihugu yeretse itangazamakuru abasore 5 ikurikiranyeho ibikorwa by’urugomo birimo gukomeretsa abantu no kwiba amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 20, telefoni ziga 600, mudasobwa n’ibindi.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko abo basore batawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 10 Gicurasi 2025, bakaba bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 19 na 26.

Yavuze ko bari bamaze igihe bakorera ibikorwa by’urugomo mu Turere twa Kayonza na Gatsibo.

Ati: “Ni ibikorwa bamazemo igihe kuko umukuru muri bo atubwira ko amaze imyaka 3 abikora. Abo basore uko ari 5, babiri bava indi imwe, undi ni mubyara wabo, ndetse n’abaturanyi babo babiri.”

Yavuze ko iryo tsinda rigizwe n’abasore 6, hakaba hafashwe 5 umwe akaba yatorokeye mu gihugu cya Uganda, Polisi ikaba ikomeje kumushakisha.

Ni ibikorwa by’ubujura bakekwaho gukora mu bihe bitandukanye, Polisi ivuga ko bategaga abantu bakabambura, hafi y’Akarere ka Kayonza, n’ahitwa kwa Surura, aho imihanda ibiri ihurira [uva i Rwamagana n’undi ujya i Ngoma], ku muhanda ujya i Kibungo n’aho bita ku Badive ku muhanda ujya i Nyagatare, bakaba bivugira ko bamaze kubikora inshuro 5.

CIP Twizeyimana ati: “Babikoraga bambaye impuzankano z’abanyerondo bagiye biba ahantu hatandukanye ndetse banafite n’intwaro gakondo, imihoro, amapiki n’amabuye.”

Yunzemo ati: “Hari aho bagenda bagapfumura inzu bakinjira, noneho abandi bagasigara hanze bafite imifuka y’amabuye bari butere buri muntu wese uza ahuruye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa