skol
fortebet

Iburasirazuba: Uwishe umuntu akamuca umutwe yarashwe ashaka gutoroka

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 12, May 2026

Iburasirazuba: Uwishe umuntu akamuca umutwe yarashwe ashaka gutoroka

Sponsored Ad

skol

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, yarashe abasore babiri barimo uwari utwaye ibiyobyabwenge washatse gutemesha umupolisi umuhoro n’undi wari watawe muri yombi azira kwica umusaza akamuca umutwe, warashwe ashaka gutoroka.

Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026.

Mu nkuru dukesha IGIHE, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yavuze ko umusore w’imyaka 34 wo mu Karere ka Ngoma, yafashwe akekwako kwica umusaza amuciye umutwe, ajya kuwutaba mu wundi Murenge.

Ati “Mu gitondo cy’uyu munsi yagerageje gutoroka Polisi araraswa yitaba Imana, umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kibungo.’’

SSP Twizeyimana yakomeje avuga ko undi musore warashwe ari uwo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore.

Yavuze ko Polisi yabonye amakuru ko hari abaturage bari kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge bya Zebra Gin biri mu mashashi.

Ibi biyobyabwenge byari bitwawe na moto eshatu zifatwa zigeze mu Murenge wa Kabarore mu Kagari ka Nyabikiri mu Mudugudu wa Ngarama.

Ati “Polisi yagerageje guhagarika izo moto, umwe avaho azana umuhoro ashaka gutema umupolisi, uwo mupolisi mu kwirwanaho ahita amurasa, ntabwo yahise apfa yajyanywe ku kigo nderabuzima. Ni ho yapfiriye.”

SSP Twizeyimana yavuze ko izi moto eshatu zafashwe, hafatwa umwe wari uziriho undi aratoroka. Izo moto zari zihetse amapaki 900 ya Zebra Gin zigizwe n’udupfunyika 10.800.

SSP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse anagaragaza ko Polisi itazihanganira ababikora.

Ati “Abantu bakwiye kwirinda gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ni icyaha kandi amategeko arabibibahanira. Ikindi turasaba abaturage kwirinda kurwanya inzego kandi bakareka gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge kuko Polisi itazigera ibyihanganira.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa