Ibyaha bishingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro abantu batitaho
Yanditswe: Monday 28, Jul 2025
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko hari ibyaha bwo kwangiza ibidukikije abantu birengagiza bakisanga mu bihano byabyo kandi bitoroheje kuko harimo n’ibihanishwa igifungo no gutanga ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni 10 Frw.
RIB isobanura ko mu byaha byo kwangiza ibidukikije, ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari byo byiganje by’umwihariko mu turere twa Rulindo, Gakenke, Nyanza, Muhanga na Kamonyi, Gatsibo na Kayonza .
Mu myaka itatu ishize, ibyaha byo kwangiza ibidukikije byakozwe harimo ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nko kwimura, kwangiza, gukuraho cyangwa kurenga imbago z’uduce twatangiwe uruhushya rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri.
Hari kandi icyaha cyo gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ahantu hakomye n’icyo gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya.
Ibyaha 132 byo muri ubu bwoko byagaragaye mu turere turindwi kuva mu 2022 kugeza mu 2024.
Hagati ya 2022 na 2024 muri Kamonyi hagaragaye ibyaha 35 bigize ijanisha rya 6,5%, muri Rulindo hakorwa 30 bingana na 22,7% na ho muri Gatsibo hakorwa 26 bingana na 19,7% ry’ibyakozwe byose.
I Muhanga ho muri iyo myaka itatu, hakozwe ibyaha 19 byo kwangiza ibidukikije bingana na 14,4%, mu Gakenke hakorwa 10 bingana na 7,6%, i Kayonza hakorerwa 10 bingana na 7,6% na ho i Gicumbi hakorwa bibiri bingana na 1,5% ry’ibyakozwe byose.
Icyaha cyo kwimura, kwangiza, gukuraho cyangwa kurenga imbago z’uduce twatangiwe uruhushya rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri giteganywa n’ingingo ya 56 y’itegeko igenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.
Iyo ugikurikiranyweho abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi abiri n’atandatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ni mu gihe gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya byo ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igufungo kiri hagati y’amezi abiri n’atandatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1Frw na miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ko amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri bifatanywe uwakoze icyo cyaha bifatirwa.
Naho icyaha cyo gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ahantu hakomye bihanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 7 Frw.
Iyo icyaha gikorewe muri Pariki y’Igihugu cyangwa mu cyanya gikomye igihano kiriyongera kikaba igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 7 Frw miliyoni 10 Frw.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *