skol

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Yanditswe: Tuesday 16, Sep 2025

featured-image

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke kubera iyari yahagiriye ibibazo bya tekiniki.

Mu ijoro ryo ku ya 14 rishyira ku ya 15 Nzeri, iki Kibuga cy’Indege, nta ndege yabashaga kukigwaho nyuma yuko indege ya Airbus A330-300 ya Sosiyete y’Ababiligi Brussels Airlines, ihagiriye ikibazo cya tekiniki.

Radio Peace FM dukesha aya makuru, ivuga ko abiboneye ikibazo cy’iyi ndege, bavuga ko yagize ikibazo cy’amavuta yayo yamenetse ikagera ku butaka, bigatuma itabasha kuva aho yari iri.

Ibi byagize ingaruka ku zindi ndege zagombaga guhaguruka kuri iki Kibuga cy’Indege cyangwa kuigwaho mu ijoro ryose.

Joël Nkurabagaya, Umuyobozi Mukuru w’Ikibuga cy’Indege cya International Melchior Ndadaye, yagize ati “Indege yafunze ikibuga, ihagarika izindi ngendo z’indege zose.”

Abagombaga kujyanwa n’iyi ndege yagize ikibazo, barimo abari berecyeje i Entebbe muri Uganda, n’i Bruxelles mu Bubiligi, bakaba bashakiwe amacumbi yo kuraramo, mu gihe bategereje ko urugendo rwabo rusubukurwa.

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025, imirimo y’iki Kibuga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye, yasubukuwe nyuma yuko iriya ndege ikuwe aho yari yagiriye ikibazo.

Abasesenguzi bavuga ko kiriya kibazo cyabaye kuri iriya ndege nini, cyagaragaje ubushobozi buto bwa kiriya Kibuga cy’Indege, kuko ikibazo cyabaye ku ndege imwe gusa cyagize ingaruka ku bikorwa by’ikibuga cyose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa