skol

Ibyari bikubiye mu mugambi wa Ingabire Victoire wiswe ‘Intumbero y’ejo hazaza’ yo gukuraho Perezida wa Repubulika

Yanditswe: Friday 18, Jul 2025

featured-image

Ibyaha Ingabire Victoire akurikiranyweho n’ubutabera, bigaruka ku gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho na Perezida wa Repubulika no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Ibyo byose bikomoka ku bikorwa we n’abambari be bo muri DALFA-Umurinzi bakoraga, bategura uko umugambi wabo uzagerwaho. Bari bafite gahunda bise “Intumbero y’ejo hazaza” ikubiyemo uko ibikorwa byabo bizakorwa.

Aba bambari ba Ingabire bakoraga amahugurwa anyuze mu nzira enye bumvaga ko azabafasha mu gukuraho ubutegetsi. Izo nzira zirimo iyo bise “Mobilization and Persuasion”, bivuze ko bigaga uburyo batangiza ibikorwa bitagira ingaruka ariko bigamije gutinyura abaturage bagahangana n’ubutegetsi bita ubw’igitugu buriho mu Rwanda.

Indi nzira ni imyigaragambyo hagamijwe kugaragaza ko bahari kandi biteguye guhangana na leta.

Inzira ya gatatu ni iyo bise “Non cooperation tactic” ishingiye ku kutumvira gahunda za leta zose, zirimo no kwanga gutanga imisoro no kwigomeka ku bindi bikorwa bya leta n’ibicuruzwa nka Made in Rwanda.

Harimo kandi n’indi nzira bise “Dilemma” bavugaga ko bazatangira kuyikoresha bamaze kubona umubare munini w’abayoboke kuko yo ifite ingaruka nyinshi. Ahanini ngo iba igamije gushyira leta mu gihirahiro, aho bakora ibintu bigacanga leta ikabura icyo ikora.

Bari bafite gahunda yitwa ‘Intumbero y’ejo hazaza’

Tariki 24 Nzeri 2021, abambari ba Ingabire bahuriye mu nama yakorewe kuri internet, bagaruka ku byavuye mu mahugurwa yabaye mu minsi yari ishize, y’uburyo gahunda yabo izashyirwa mu bikorwa.

Ayo mahugurwa yabaye biga ku bitabo byanditswe n’Umunya-Serbia, Srđa Popović, wagize uruhare mu gukuraho ubutegetsi bwa Slobodan Milošević. Ibyo bitabo bikubiyemo uburyo bwo gukuraho ubutegetsi.

Ayo mahugurwa bayahawe na Popović afatanyije n’undi wari wiyise izina rya Sandra, basobanurirwa neza uburyo bwo guhirika ubutegetsi.

Abari bitabiriye iyo nama yo kureba umusaruro w’amahugurwa, barimo abantu bo muri Dalfa-Umurinzi, ishyaka ritemewe rya Ingabire, abo muri Jambo ASBL, itsinda rigizwe n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu Bubiligi, abiyita Abaryankuna n’abandi batandukanye, bose bari bakoresheje amazina atari yo.

Mu icukumbura IGIHE yakoze imaze no kumva ibyavugiwe mu rubanza rwa Ingabire, uwari uyoboye inama wiyise VD, yabwiye abitabiriye ko ibyo bize hagati y’itariki 20 - 23 Nzeri 2021 bishingiye ku cyo bise Vision of Tomorrow ( Intumbero y’ejo hazaza), intumbero yo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bose bavuze ko bagomba kuzashyira mu bikorwa umugambi bemeranyije wo guhirika ubutegetsi nta ntwaro zikoreshejwe ahubwo bifashishije ubumenyi bahawe mu mahugurwa yamaze iminsi umunani.

Abari bitabiriye iyo nama, bari mu matsinda ane. Itsinda rya mbere ryari riyobowe n’uwiyise 88, gusa bikekwa ko ari umwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda uba mu Bubiligi.

Muri iyo nama yo kurebera hamwe ibyizwe, yavuze ko mu itsinda rye, yasanze bazakoresha uburyo bise “Shira Ubwoba Udahungetwa Ugahungeta”.

Ni igikorwa bize ko cyagombaga kwibanda ku cyiciro cy’abazunguzayi bakunze “guhungetwa” kubera irondo ry’isuku, aho ngo bazumvisha abo baturage ko ari bo mwanda leta ishaka kwikiza.

Bagarutse ku bayobozi b’inzego z’ibanze, ngo kuko basanze ko bakunda “guhungetwa” kubera inzego zibakuriye.

Biyemeje ko bazahimba indirimbo ivuga ku mibereho mibi y’abazunguzayi, igahimbirwa hanze y’u Rwanda, hanyuma igakwirakwizwa mu bantu benshi mu Rwanda, mu icengezamatwara.
Bari bavuze ko bazashyiraho amarushanwa yo kuririmba bityo hakazatangwa n’ibihembo ku muntu uzaba waririmbye neza kurusha abandi.

Muri iryo cengezamatwara, 88 yavuze ko inyungu bitezemo ari ugukuraho icyo bise “Popularity” (ubwamamare) no gukurikirwa n’inzego za leta ku mbuga nkoranyambaga.

Itsinda rya kabiri ryari riyobowe n’uwiyise Michel. Muri iyo nama yo kurebera hamwe uko amahugurwa yagenze, yavuze ko bahisemo “Operation Serwakira” izibanda ku bantu bafite ibibazo by’ubutaka, hanyuma bakazanakora indi ijyanye n’icengezamatwara.

Bo ngo bagombaga gukora gahunda yabo mu bice bibiri, aho igice cya mbere hagombaga gukoreshwa impapuro zanditseho ibintu, bakazikwirakwiza ahantu hatandukanye mu gihugu cyose.

Ikindi ni uko bagombaga gukoresha inyandiko zanditse ngo “Turambiwe gukubitwa, turambiwe imisoro ihanitse ku muturage , turambiwe ubwicanyi no gushimutwa”.

Ubwo butumwa bari kujya babuha abamotari bakabunyanyagiza ahantu henshi hashoboka. Babonaga ko buzatanga umusaruro kuko ngo buhendutse.

Inyungu bari biteze yari uko bizatuma abaturage ‘batangira gutinyuka, bagashira ubwoba, bakabona ko ibintu bishobora guhinduka’.

Byagombaga gukurikirwa n’izindi mbuga nkoranyambaga zari gushingwa bamaze kubona ko “ibintu bishoboka”.

Muri iryo tsinda, uwiyise Salome, yavuze ko baba bihanangirije leta mu buryo bukomeye, ikabona ko bariho kandi bakora, ku buryo iby’uko yatekereza ko nta muntu wayihangara ibona ko bidashoboka.

Itsinda rya kane ryari riyobowe n’uwiyise “Penino”. Bo bari bahisemo intero yitwa “Umuturage imbere”. Yavuze ko FPR Inkotanyi ifite intego ivuga ngo “Umuturage ku isonga” ariko bo bagomba kumushyira imbere.

Bavuze ko bazakoresha inyandiko bakandikaho amagambo akurikira: Kwamburwa ubutaka, kwakwa imisoro y’ikirenga no gukubitwa kw’abazunguzayi.

Banavuze ko bazanakoresha n’andi mayeri yo kwigomeka kuri leta bakanga gahunda zayo zose.

Banatanze urugero ko bazifashisha ibyabaye Kangondo ahimuwe abaturage bari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bagakoresha imipira y’icyatsi yanditseho ngo “Gakondo yacu”, bakayambara mu rubanza rwabo ariko bigakorerwa rimwe mu gihugu hose mu kwerekana ko n’ahandi hose “leta yambura abaturage ubutaka bwabo”, ko atari Kangondo gusa.

Ayo ni amagambo yavuzwe na Sibomana Sylvain wari umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu wa DALFA-Umurinzi.

Itsinda rya kane, ryavuze ko rizashaka impirimbanyi, zikajya mu bazunguzayi gukora ibikorwa by’icengezamatwara.

Nyuma y’aho buri tsinda rigaragarije ibyo rizakora, habayeho umwanya wo gutanga ibitekerezo, maze uwiyise Grace, amazina ye nyakuri ryaje kumenya ko ari Sibomana Sylvain, yavuze ko nk’umuntu uri mu gihugu imbere, ibyo kwambara imipira bidashoboka, ahubwo ko babanza gukora icengezamatwara mu baturage bahereye ku byiciro byihariye, ku isonga abamotari n’abazunguzayi.

Yavuze ko ngo iyo ateze moto, agenda akusanya amakuru akumva abantu bose baramaze kwanga leta ahubwo ikibura ari imbarutso bityo ko batangira gukora udukorwa duto two kwigisha abaturage no kwigomeka kuri leta. Yanatanze igitekerezo ko mu bantu barebwaho, ari abanyamakuru b’imbere mu gihugu.

Yakomeje avuga ko hari ingeri zigaragaza ko leta yatangiye kugira ubwoba, avuga ko mu ishyingurwa ry’umuhanzi Jay Polly, abantu bari benshi kandi bitemewe cyane ko hari mu gihe cya Covid-19, ariko ngo bakabareka “kugira ngo badakoma rutenderi”.

Ati “Icyo tugomba kumenya ni uko leta ifite ubwoba, ni uko iyo urebye ibiri mu mitima y’abantu, habaye akantu gato, byashwanyuka bakabura uko babikora.”

Abandi batanze ibitekerezo muri iyo nama, harimo uwiyise Moon na Brown, bari bashyigikiye ibyo kunyangagiza mu gihugu inyandiko ziriho amagambo runaka. Uwo Moon yavugaga ko aba i Muhanga, akavuga ko bagomba kurya “ikinyunguti FPR ku mubiri wose”.

Brown yavuze ko ngo bazajya bambara mask na lunettes zijimye n’ingofero hanyuma bakagenda bajugunya inyandiko hirya no hino. Yavuze ko afite n’umugira wanditseho ngo “Safari Nyubaha”, umugabo wakubiswe na DASSO.

Uwitwa Guevara we yatanze igitekerezo ko mu kujugunya izo tracts, abantu bakwitonda kuko leta yashyize ahantu henshi za camera, bityo ibyo bakora bajya babikora bashishoje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa