Ibyerekeye inama yabereye i Paris yahuye abahagarariye u Rwanda, u Burundi, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Yanditswe: Thursday 30, Oct 2025
Kuri uyu wa 30 Ukwakira 2025, i Paris mu Bufaransa hagiye kuba inama mpuzamahanga igamije gufasha akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari kubona amahoro no kugera ku iterambere rirambye.
Iyi nama yateguwe n’u Bufaransa na Togo ihuza u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi na Uganda, ariko muri rusange yatumiwemo n’abahagarariye ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga.
Byateganyijwe ko Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, Umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, Bintou Keita, n’abahagarariye umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Togo, Qatar, Angola na bo bayitabira.
Ku Rwanda, ntibyashobotse ko Perezida Paul Kagame ajya kuyitabira kubera ko ari mu bundi butumwa bw’akazi. Yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, waherekejwe n’izindi ntumwa.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na bo ntibitabiriye iyi nama, icyakoze byemejwe ko Félix Tshisekedi wa RDC we ayitabira.
Mbere y’uko iyi nama itangira, Perezida Emmanuel Macron ateganya kugirana ikiganiro cyo mu muhezo na Tshisekedi saa cyenda. Yateganyije kuganira kandi na Perezida w’inama y’abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, usanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na RDC washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Iyi nama ifite igice cyo gukusanya inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa RDC, icy’ibiganiro ku bufatanye bw’ibihugu by’akarere mu by’ubukungu ndetse n’umusangiro ubera kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, i Paris.
Intambara ikomeje hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC na AFC/M23 yatumye abaturage babarirwa mu mamiliyoni bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bahunga, ibikorwaremezo birimo imihanda n’ibibuga by’indege birafungwa, ibikorwa by’ubutabazi birahagarara mu bice bimwe na bimwe.
Gukusanya inkunga byashyizwe mu ntego nyamukuru y’iyi nama bitewe n’uko amafaranga yo gufasha abagizweho ingaruka n’iyi ntambara, cyane cyane impunzi, akomeje kuba make. Muri miliyari 2,54 z’Amadolari zateganyijwe mu 2025, kugeza tariki ya 15 Ukwakira hari hamaze kuboneka 16% gusa.
Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa mu bufatanye na Afurika, Jérémie Robert, yabwiye abanyamakuru ko kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bishoboke, bikwiye ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa, kandi ko ibyo biganirwaho.
Robert yagize ati "Ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi, harimo ingingo yo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma gisanzwe ari ingenzi mu karere, ariko kikanagira uruhare mpuzamahanga kuko cyagwagaho indege zo mu karere kose. Ni ikibuga cy’indege cyifashishwa mu gutwara abashinzwe ubutabazi, ibikoresho n’imfashanyo.”
Iki kibuga cy’indege n’umujyi wa Goma muri rusange bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23 kuva mu mpera za Mutarama 2025. Leta ya RDC yabujije sosiyete z’indege kugikoreraho kubera ko kigenzurwa n’abo yita “umwanzi w’igihugu”.
AFC/M23 yasobanuye ko uretse no gufunga iki kibuga, ingabo za Leta ubwo zahungaga muri Mutarama 2025, zasize zangije ibice byacyo by’ingenzi birimo umunara uyoborerwamo indege, kandi ko hari impungenge ko zasize zitezemo n’ibisasu.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena zafashije u Rwanda na RDC kugirana amasezerano y’amahoro yitezweho gukemura amakimbirane amaze imyaka hafi ine hagati y’ibi bihugu.
Amerika yagaragaje ko kugira ngo intego y’aya masezerano igerweho, ibi bihugu bizakemura ibibazo bifitanye bishingiye ku mutekano, binagirane ubufatanye mu rwego rw’ubukungu kugira ngo bigere ku iterambere rihuriweho.
U Bufaransa bugaragaza ko bushyigikiye umuhate wa Amerika, bukifuza ko Uganda n’u Burundi na byo byifatanya n’u Rwanda na RDC mu mishinga y’iterambere ry’ubukungu. Bubona ko ari byo bizatuma akarere kagera ku mahoro bya nyabyo.
Imishinga yitezweho guhuza ibi bihugu ni iy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi, kubaka ibikorwaremezo bihuriweho no kubungabunga ibidukikije.
Minisitiri Nduhungirehe yageze i Paris, yakirwa n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF, Louise Mushikiwabo
Faure Essozimna Gnassingbé aritabira iyi nama nk’umuhuza w’u Rwanda na RDC




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *