Ibyerekezo 24 muri Kigali byongewemo uburyo bwo kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo
Yanditswe: Monday 16, Dec 2024
RURA yatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza, ibyerekezo (lignes) 24 bikoreramo imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, bizongerwa mu buryo bushya bwo kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo umugenzi yakoze
Ubu buryo butuma umugenzi akoza ikarita ku mashini igakuraho amafaranga acyinjira, yagera aho aviramo akongera gukozaho ubundi agacibwa amafaranga y’urugendo yagenze.
Ku ikubitiro iyi gahunda yatangirijwe ku mihanda Nyabugogo – Kabuga na Downtown – Kabuga.
Itangazo ryashyizwe hanze na RURA kuri iki Cyumweru, rigaragaza ko ubu buryo bwagejejwe no mu zindi modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu byerekezo 24.
Ibyo byerekezo bishya ni Remera-Ndera, Downtown-Kanombe-Kibaya, Downtown-Kabeza-Rubirizi, Kimironko-Downtown, Nyanza-Downtown (unyuze mu Gatenga), Kimironko-Nyabugogo, Nyanza-Nyabugogo (unyuze mu Gatenga), Nyabugogo-Kanombe-Kibaya, Downtown-Kacyiru, Downtown-Saint Joseph, Nyabugogo-Saint Joseph.
Hari kandi Downtown-Bwerankori, Nyabugogo-Bwerankori, Remera-Busanza (Rubirizi), Remera-Busanza (unyuze Nyarugunga), Remera-Bwerankori, Kimironko-Bwerankori, Kimironko-Musave, Kimironko-Masizi-Birembo, Kimironko-Kinyinya, Kimironko-Batsinda, Nyanza-Gahanga, Nyanza-Kimironko na Remera-Nyanza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *