Itsinda ry’ibyihebe ryitwa Ansaru, rikorana bya hafi na Boko Haramu basabye Leta ya Nigeria kubaha miliyali y’amanayira, imodoka ndetse bakanafungura abayobozi babo babiri bafungiwe i Abuja no kugendera ku mahame akaze ya kiyisilamu muri Leta ya Oyo.
Ku itariki 15 Gicurasi 2026 ibyo byihebe byashimuse abanyeshuri n’abarimu muri Leta ya Oyo. Nyuma yo kubashimuta bafashe amashusho bari kwica umwe mu barimu bari bashimuswe.
Ni igikorwa bateguye neza aho bashimuse abarimu barindwi n’abanyeshuri 39. Abashimuswe bajyanywe mu ishyamba ryitwa Oyo National Park. Nyuma y’umunsi umwe basakaje amashusho ku mbuga nkoranyambaga bari kwica Michael Oyedokun w’imyaka 57 wigishaga isomo ry’imibare mu kigo kitwa’Community High School’.
Nyuma y’uko ibi byihebe bisabye leta na Nigeria kubaha miliyari, imodoka ndetse ikanarekura abayobozi babo, Leta yabiteye utwatsi ibabwira ko bidashoboka.
Michael Oyedokun, umwarimu wishwe n’ibyihebe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *