skol

Ibyo abasirikare b’u Burusiya bakora ni ubushake bw’Imana- Putin

Yanditswe: Wednesday 07, Jan 2026

featured-image

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye n’abaturage bacyo babona ko ibyo abasirikare bacyo bari kurwanirira ari ubushake bw’Imana ndetse ko ariyo mpamvu ikomeje kubarinda mu ntambara bahanganyemo na Ukraine.

Ibi yabigarutseho ku wa 6 Mutarama 2026, mu gitambo cya Misa ya Noheli y’Aba-Orthodox cyabereye muri Kiliziya ya Saint George Victorios iherereye hafi y’umurwa mukuru w’iki gihugu, Moscow.

Iyi misa yari yitabiriwe n’abasirikare bahoze bari mu ngabo z’u Burusiya bari kumwe n’imiryango yabo ndetse n’abandi bakirisitu bo muri iri dini.

Putin yabwiye abana babo bari bitabiriye iyo misa ko bakwiriye kwishimira ababyeyi babo bari kurwanira igihugu cyabo nk’uko Abarusiya muri rusange babishimira kubera ko ari indwanyi zabo zibarwanirira.

Ati “Akenshi dukunze gusenga duhamagara Umwami n’umukiza ngo aze atabare Isi ndetse n’abayituye. Niko bikwiye kugenda no ku ndwanyi zacu, kubera ko buri gihe zihora zigendera mu murongo w’Imana ndetse zinakora ibiri mu bushake bwayo zirinda ubutaka bwacu ndetse n’abaturage babutuye.”

“U Burusiya bwahoze bubona indwanyi zabwo nk’izikora ibintu bikwiriye kubera ko ari ubushake bw’Imana kandi zigendera mu murongo wayo.”

Mu butumwa bwo kwifuriza Noheli abakirisitu b’Aba-Orthodox bwasohowe n’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Putin yashimiye iri dini kubera uburyo rikomeje gufasha abahoze ari abasirikare b’iki gihugu.

Ubusanzwe idini ry’Aba-Orthodox rifite icyicaro mu Burusiya ryizihiza Noheli ku wa 7 Mutarama buri mwaka aho kuba ku wa 25 Ukuboza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa