skol

Ibyo kwitega mu gihe uhisemo kongera kubana n’uwo mwashakanye mwari mwarahanye ‘divorce’

Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026

featured-image

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu mwaka wa 2023, mu Rwanda imiryango 3.213 yatse gatanya ivuye ku miryango 21 mu 2016. Abo byabayeho bazi neza ko nta kintu kibabaza nko gutandukana n’uwo wakundaga by’umwihariko mwanabanye nk’umugabo n’umugore. Ariko se bibaye ngombwa, gusubirana na we byaba ari igitekerezo cyiza?

Gatanya ni kimwe mu bisubiza umuntu inyuma atari mu buzima bushingiye ku marangamutima gusa, ahubwo n’ubukungu muri rusange, kandi ingaruka ntiziba ku bashakanye gusa kuko zigera ku bana, umuryango mugari n’igihugu muri rusange. Ibi bituma hari ababona kongera gusubirana n’abo bashakanye nk’inzira ndende idashoboka.

Muri iyi nkuru turibanda ku nyungu n’imbogamizi ushobora guhura nazo nyuma yo gusubirana n’uwo mwatandukanye ndetse n’ibyagufasha kumenya niba koko kongera gusubirana ari amahitamo akwiriye.

Inyungu ziri mu kongera gusubirana n’uwo mwatandukanye

Iyo uhanye gatanya n’umuntu ntibisobanuye ko urukundo narwo ruba rurangiye. Igihe mwese mugifite amarangamutima y’ukuri, ni byiza kutihagararaho mukaba mwasubirana kuko biruta kujya kubana n’undi muntu uhora ugukumbuza uwo mwahoranye.

Bisa nk’aho waba ugiye kwishyira muri gereza ku bushake, kuko wahora utishimye, kuki wabikora? waretse kwihagararaho?

Gusubukura ibyo mutarangije

Kuri bamwe gatanya ntisobanura gucana umubano burundu, birashoboka ko kongera gusubirana yaba igihe cyiza cyo kuganira ku mpamvu zatumye mutandukana n’ibitaranyuze buri umwe, bityo kongera gusubirana bikaba igihe cyiza cyo gukira ibikomere.

Igihe impande zombi zakumva ko igihe kigeze kugira ngo baganire ku bibazo aho kwitana ba mwana, iki cyaba aricyo gihe cyiza cyo kongera kubaka ubumwe kuko burya gutandukana siwo muti igihe mushobora kunga ubumwe.

Kwita ku bana n’umuryango

Igihe habaye impamvu ituma utandukana n’uwo mwashakanye, igihe mwabyaranye abana, ni byiza ko mbere yo gufata uyu mwanzuro ubanza gutekereza ku ngaruka bizabagiraho.

Umuryango mwiza ni urimo abana bafite se na nyina, Igihe mwembi mutekereza ku burere n’imikurire y’abana n’ingaruka bizabagiraho, ni byiza ko mubakunda mbere yo kwikunda, kuko ibibazo byanyu ntibikwiye kubahungabanya.

Mwashakanye muri bakuru kandi nta nama mubagishije, kubabyara no kubarera ziba ari inshingano zanyu nabo bikaba uburenganzira bwabo. Guhitamo kongera kubana, bitanga amahirwe yo kongera kurera abana banyu murikumwe.

Kongera kubaka umubano ntibibagora

Kuri benshi gatanya iba umwanya mwiza wo kwitekerezaho no kureba ibyo ushobora kuba uhomba cyangwa wunguka nyuma yo gutandukana.

Iki gihe ni byiza ko impande zombi zicarana zikareba buri umwe amakosa yakoze, igihe bumva biteguye kubabarirana no gukomeza urugendo ari bashya, ikaba ariyo ntambwe bakora, kuko gutangira urugendo rushya mu muhanda mushya bivuna kurusha gusubukura urwo mu muhanda usanzwe uzi.

Ibyo ukwiye kubanza gusuzuma mbere yo gusubirana n’uwo mwahanye gatanya

Umugani w’akabaye icwende koga ntigacye, kacya ntigashire umunuko urawuzi? Witegure ko igihe wasubirana n’uwo mwatandukanye ashobora kongera gukora amakosa nk’aya mbere.

Igihe hatabayeho ibiganiro no guhindura imitekerereze ishingiye ku makosa y’ahashize mu rushako, kurusubiramo bishobora gutuma uhura n’uruva gusenya. Banza umenye neza ko uwo muntu atazagutenguha nanone.

Itegure ko ashobora kuzura akaboze

Mu gihe waba warakoze amakosa agatuma muhana gatanya, itegure ko igihe mwasubirana, ushobora kujya uhozwa ku nkeke z’ukuntu ari wowe wazambije ibintu, ukajya uhorana urwicyekwe.

Uku gucyurirana bishobora gutuma gusubirana biba bibi kurusha uko mwaba mutari kumwe, dore ko ntacyo mwaba muri kubaka ahubwo mwaba muri kwenyegeza umuriro.

Genzura ko utari gushaka ubuhungiro

Nyuma ya gatanya, benshi bashaka kugira ngo babone ubuhungiro, Isi ntibote kuko batandukanye, abandi bati niko zubakwa, abandi bo bagatinya ubwigunge, nyamara ibi n’ubundi usanga ntacyo bibafasha kuko impamvu nyamukuru ntiba igamije kubaka iba ari ugutinya ibyo abantu babavugaho.

Abandi bahitamo gusubirana n’abo batandukanye kuko aribo bamenyereye bati “nta wundi twashobokana”. Bakabana atari urukundo ahubwo ari ubwoba bwo gutangira urugendo rushya.

Ni byiza kubanza kumenya neza ko niba usubiranye n’uwo muntu utari kumushakamo ubuhungiro cyangwa ko watinye gutangira urugendo rushya mu nzira utamenyereye.

Inzu yubatswe ku bikomere isenyuka vuba

Ubushakashatsi bwakozwe ku bahanye gatanya bongeye gushakana, igaragaza ko benshi muri bo n’ubundi bongera bagatandukana.

Ibi usanga bishingira ko benshi baba bavuga ko noneho ibintu bigiye kuba bishya, nyamara ugasanga guca ukubiri na karande zishingiye ku makosa yakozwe mbere n’imyitwarire yabo binaniranye, n’ubundi bikarangira bongeye gutandukana.

Ni byiza kubanza gushishoza ukamenya ko uwo mugiye gusubirana yiyemeje guhinduka kugira ngo mutazaba nka ba bandi bubatse ku musenyi, mukibuka ibitereko mwasheshe.

Ese yaba ari igihe cyiza cyo gusubirana?

Mbere y’uko usubirana n’uwo mwatandukanye, hari ibibazo ukwiye kubanza kwibaza kugira ngo utazongera ukagwa mu makosa ya mbere.

Ese impamvu zateye gatanya ya mbere zaba zishingiye ku bintu bishobora guhinduka cyangwa ni ibintu mwembi mushobora kugira uruhare mu gukosora?

Iki kibazo ukwiye kucyibaza mbere y’uko usubirana n’uwo mwatandukanye, kuko impamvu za mbere zatumye mutandukana, zishobora kongera zikaba igihe atari ikintu mubona cyahinduka cyangwa cyateje ingaruka zidashobora gukosorwa, ni byiza ko mubanza kuganira niba gusubirana byakubaka cyangwa byarushaho kubasubiza inyuma.

Mbere yo gufata umwanzuro runaka, ni byiza kubanza gushaka ubufasha n’ubujyanama, uyu munsi hari abajyanama benshi mu by’imibanire y’ingo n’abaganga mu ndwara z’imitekerereze.

Kubana n’umuntu no gutandukana nawe ntibyoroshye ndetse bisaba imbaraga zitari iz’umubiri gusa n’iza roho. Witerwa ipfunwe no gushaka ubufasha kuko abajyanama ni benshi bashobora kukugira inama y’icyo mwakora, niba gutandukana aribyo byaba umuti cyangwa se kongera gusubirana byaba ari amahitamo meza.

Ni byiza gufata umwanya wo gukira ibikomere ndetse ukareba niba gusubirana bishingiye ku rukundo no kubahana cyangwa bikaba ari ubuhungiro bw’ababajora no gutinya ubwigunge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa