skol

ICRC yashyikirijwe inyandiko y’ubwumvikane bwa Leta ya RDC na AFC/M23 bwo kurekura imfungwa

Yanditswe: Monday 15, Sep 2025

featured-image

Guverinoma ya Qatar yashyikirije Komite mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge (ICRC) kopi y’inyandiko igaragaza uburyo bwo kurekura imfungwa bwumvikanyweho n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar kuri uyu wa 15 Nzeri 2025, yasobanuye ko umuhango wo gushyikiriza ICRC kopi y’ubu buryo witabiriwe n’abahagarariye Leta ya RDC na AFC/M23.

Impande zombi zumvikanye kuri ubu buryo tariki ya 12 Nzeri 2025, zemeranya ko ICRC ari yo izazifasha mu bikorwa byo gushakisha imfungwa, kugenzura amakuru yazo no kuzivana ku ruhande rumwe zijya ku rundi.

Guverinoma ya Qatar igaragaza ko ICRC ari umufatanyabikorwa utabogama kandi wizewe, yibutsa ko iyi Komite ari yo yacyuye abasirikare n’abapolisi 1300 ba RDC muri Mata na Gicurasi 2025, babaga mu mujyi wa Goma, ibageza i Kinshasa.

Tariki ya 19 Nyakanga, Leta ya RDC na AFC/M23 byashyize umukono ku mahame abifasha kugera ku masezerano y’amahoro. Icyo gihe Leta yemeye ko izarekura imfungwa 700 zirimo abanyamuryango n’abakekwaho kuba abanyamuryango b’iri huriro, ariko ntiyabyubahirije.

Nyuma y’aho AFC/M23 itangaje ko itazajya mu biganiro by’amahoro bishingiye kuri aya mahame mu gihe imfungwa zayo zitararekurwa, Leta ya Qatar yatumiye impande zombi kugira ngo zikemure iyi mbogamizi.

Kwemeranya ku buryo bwo kurekura izi mfungwa ni intambwe yatewe nyuma y’ibiganiro byamaze ibyumweru bitatu byahuje Leta ya Qatar n’intumwa za Leta ya RDC na AFC/M23 byari bigamije gukuraho iyi mbogamizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa