skol

Icyemezo cya Keir Starmer cyo guhagarika kohereza abimukira mu Rwanda cyagaragajwe nk’ubugambanyi

Yanditswe: Monday 02, Feb 2026

featured-image

Umuyobozi wo mu ishyaka ry’Aba-Consérvateurs ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu, Chris Philp, yavuze ko icyemezo cya Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer cyo guhagarika kohereza abimukira mu Rwanda, ntaho gitaniye n’ubugambanyi.

Chris Philp yongeye kumvikana anenga imikorere ya Keir Starmer, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru GB News, kijya hanze ku wa 1 Gashyantare 2026.

Yavuze ko umwanzuro wa Starmer wo guhagarika amasezerano u Rwanda rwari rufitanye n’u Bwongereza mu bijyanye n’abimukira, wafashwe mu gihe haburaga amasaha make ngo indege ya mbere yari kugeza abimukira i Kigali ihaguruke.

Yakomeje avuga ko iyo aya masezerano ashyirwa mu bikorwa yari gufasha u Bwongereza kurwanya abanyabyaha binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Chris Philp yagarutse ku kibazo cya Deng Majek, Umunya-Sudani y’Epfo wateye icyuma umugore w’Umwongereza witwa Rhiannon Whyte, ndetse akaza gupfa nyuma y’iminsi itatu aguye mu bitaro. Ibi byabaye mu Ukwakira 2024.

Deng Majek ni umwe mu bimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Chris Philp yavuze ko Deng Majek yari akwiriye kuba mu bantu ba mbere bagombaga koherezwa mu Rwanda, ndetse ashimangira ko iyo biba aba atarakoze ibi byaha.

Ati “Iyo gahunda y’u Rwanda iza kugenda nk’uko byari biteganyijwe, ndetse indege ya mbere igahaguruka ku wa 24 Nyakanga, uyu mugabo wo muri Sudani y’Epfo wateye icyuma Rhiannon inshuro 23, yari kuba ari mu ndege ya mbere cyangwa iza mbere zagombaga kwerekeza mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer yakoze amakosa akomeye yo guhagarika iyi gahunda, ndetse agereranya iki cyemezo yafashe n’ubugambanyi.

Ati “Mu byukuri ntekereza ko uyu mugabo yari kuba ari mu ndege za mbere zijya mu Rwanda, kandi iki kibazo cye kigaragaza impamvu (guhagarika amasezerano) byari ikosa rikomeye, ahubwo mu byukuri ni ubugambanyi bwakozwe na Keir Starmer bwo guhagarika indege yagombaga kwerekeza mu Rwanda mbere yo guhaguruka.”

Chris Philp atangaje ibi mu gihe u Rwanda rwamaze kujyana ubwongereza mu nkiko, kuko bwarenze ku masezerano impande zombi zari zifitanye mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Ni ikirego cyatanzwe mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza rwo mu Buholandi. U Rwanda rwasabye uru rukiko gutegeka u Bwongereza kwishyura arenga miliyoni 50 z’Amapawundi kubera aya masezerano y’abimukira yahagaritswe.

Umushinga wo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n’amategeko, wahagaritswe mu 2024 ubwo ishyaka ry’Abakozi [Labor Party] ryajyaga ku butegetsi, rivuga ko amasezerano yasinywe hagati y’iki gihugu n’u Rwanda atakemura ikibazo cy’abimukira biyongera buri munsi.

Kugeza uyu munsi Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer anengwa kuba yaratesheje agaciro iyi gahunda, nta bundi buryo afite bwo gukumira abimukira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa