skol

Icyemezo cyo kugurisha ‘calculatrice’ ya mbere yakozwe na Blaise Pascal cyajemo kidobya

Yanditswe: Thursday 20, Nov 2025

featured-image

Urukiko rwo mu Mujyi wa Paris rwasubitse by’agateganyo cyamunara yari kubamo igurishwa rya “La Pascaline”, imashini (calculatrice) iri mu za mbere zakozwe hagamijwe gufasha abantu mu bijyanye n’Imibare, nyuma y’uko habaye impungenge ku cyemezo cyo kuyohereza hanze y’u Bufaransa.

Ikigo gikora ibijyanye n’icyamunara cya Christie’s, cyemeje ko cyahagaritse gahunda yo gushyira iyi calculatrice mu cyamunara, nyuma y’uko urukiko rufashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo uburenganzira bwo kuyisohora mu gihugu bwari bwashyizweho umukono n’umuyobozi ushinzwe umuco muri Gicurasi.

“La Pascaline” yakozwe mu 1642 n’umuhanga mu mibare, Blaise Pascal wari ufite imyaka 19 gusa. Kugeza ubu ku Isi hasigaye ubu bwoko bw’imashini icyenda.

Christie’s yari yayishyize ku rutonde rw’ibikoresho bigurishwa hamwe n’ibitabo by’agaciro kanini birimo Pensées ndetse n’icyo bita “Pascal’s wager” cyacapwe bwa mbere.

Ku wa Gatatu, Urukiko rwa Paris rwasohoye icyemezo gihagarika by’agateganyo uruhushya rwo gutuma iki gikoresho kijyanwa hanze y’igihugu, ruvuga ko hari “impungenge zikomeye” ku buryo icyangombwa cyatanzwe.

Umuryango w’Abafaransa uzwi nka Association Sites & Monuments, wari wagaragaje impungenge z’iyi cyamunara, washimangiye ko wishimiye iki cyemezo cy’urukiko, uvuga ko ari “intambwe ikomeye mu kurinda ibikoresho by’amateka bifitiye igihugu akamaro.”

Abahanga mu mateka bashimangira ko iyi calculatrice ikwiriye gushyirwa mu mutungo w’u Bufaransa, aho kugurishwa.

‘La Pascaline’ niyo calculatrice ya mbere yakozwe na Blaise Pascal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa